skol
fortebet

Reba ibaruwa iteye agahinda cyane Regis Kamugisha yandikiye umugore we wapfanye n’abana babo babiri "Teta na Olga" abasezera(IBARUWA)

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo tariki 29 Gicurasi 2017 nibwo hashyinguwe umugore n’abana 2 ba Regis Kamugisha baguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu, ibera mu makoni y’umuhanda wa Shyorongi, ihitana abantu 14 barimo n’umuryango wa Regis.
Umugore we Seraphine Candida Itangishaka w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha wari ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka . Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Bari (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 29 Gicurasi 2017 nibwo hashyinguwe umugore n’abana 2 ba Regis Kamugisha baguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu, ibera mu makoni y’umuhanda wa Shyorongi, ihitana abantu 14 barimo n’umuryango wa Regis.

Umugore we Seraphine Candida Itangishaka w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha wari ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka . Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Bari bavuye gusura Kamugisha aho akorera i Musanze.

Mbere yo gushyingura umuryango we, Regis Kamugisha yandikiye ibaruwa umugore we amusezeraho ndetse amusezeranya ko bazahura mu gitondo cy’umuzuko(Ijambo rikunda gukoreshwa n’abo mu itorero ry’abadivantisiti w’umunsi wa karindwi ari naho Kamugisha asengera, basobanura igihe abantu bazazukira, bagiye mu ijuru).

Ni ibaruwa yafotowe na bamwe mu nshuti z’uyu muryango. Ni ibaruwa yagiraga iti

" Mugore wanjye nkunda, wambereye inkoramutima, umbera uwo kubahwa, umbera umubyeyi w’ibibondo byanjye none murajyanye kandi muransize! Koko ibikundanye birajyana! Sinzakwibagirwa. Bye TUZAHURA MU GITONDO CY’UMUZUKO."

Amakuru umuryango.rw ikesha umuntu w’inshuti y’umuryango wa Regis avuga ko kuva yakumva inkuru y’urupfu rw’umuryango we ngo yarahungabanye ku buryo bukabije ariko ngo kuri ubu ari kugenda amera neza . Mubari kumuba hafi harimo maman we umubyara ndetse na bamwe mu baririmbyi baririmbana muri Korali.

Ibitekerezo

  • yoooo nakomeze kwihangana disi

    sha birababaje kandi biteye agahinda.gusa njye ndisabira HIS EXCELLENCY. N’inzego zibishinzwe polici.CID.,guhagurukira uriya muhanda n’abawukoze bose bahannywe kandi bivuye inyuma..uriya muhanda barawuriye ku buryo bugaragara.bigera aho na bordure bayirya.muzarebe accident zose mbi zibera ahantu imodoka bigaragara ko yabuze aho ihungira kuko ku ruhande rwayo nta bordure ihari hahanamye ku buryo agiyeyo yayitamo ikangirika... ku ruhande ruturuka musanze kea kundi umuntu yiba umuhanda ntahahari..
    muribuka ba bana i kamyo yuriye??(umanutse ku kirenge gato) muzarebe neza aho ariho muzasanga ikamyo yarabasatiriye babura aho bahungira itaburirara...
    iyi coaster nayo bigaragara ko yikanze imodoka yamuririye umuhanda arebye ku ruhande rwe abona ni umukingo(bordure)
    ajya mu mukono utari uwe kuyikata biranga kuko yari agiye kubisikanira i buryo...imanuka hepfo iyo
    .so please mu misoro dutanga mudukoreshereze iriya bordure kuva musanze imodoka nigusatira uyihungire iwawe basi..

    dore igitondo kiraje ,ndabona umucunguzi wacu ageze kubicu,ooooh humura ugiye guhozwa amarira yose waririye muriyisi,Imana yamhoro ikungwirize kwihangana no kubana nayo

    nukuri mukomeze kwihangana kuko bibaho mubuzima knd koko twese tuzahura mujyitondo cyumuzuko mwijuru gusa ntitwabura kubabara ariko nizera neza ntashidikanya ko tuzahozwa ayamarira, mukomeze kumubahafi uwo muvandimwe kamujyisha.

    Regis Imana ikube hafi ikwihanganishe.ntacyiza cyo mwisi gusa Imana izaduhe kugira iherezo ryiza hamwe nabacu

    KAMUGISHA Legis komeza kwihangana muri ibibihe bitoroshye.

    KAMUGISHA Legis komeza kwihangana muri ibibihe bitoroshye.

    muravugishwa ngo numuhanda wagizengo iyo urupfu rwaje harurusumbuka imana yarushyizeho iha naburimuntu yaremye igihe azamara kwisi nukwihanga ahubwo naho nikobigenda igihe cyawe cyageze ninkoko yakwirenza ikakwica ugapfa

    Birababaje cyane

    Twababazima twabadupfuye turabayo gusa imana sinabona icyomvuga kindi gusa imana izamufashe koko nkuko abyizeye bazongere babonane aho batazongera gutandukana ukundi mwijuru ryamahoro nshimiye cyane abantu barimo kumuba hafi mukomeze mumwegere izi guhemba abagizi baneza namwe izabahembe

    Mwenedata umusonga ufite ntawawumva pe biragoyeeee nanjye utakuzi mshakiriyinkuru ikiniga kikanyoca komera kigabo ukomere nkuwizera Imana yabyemeye izimpamvu kdi igukomeze

    Uwiteka azi impamvu y’ibiba byose kandi ni we ufite igisubizo. nizeye ko adapfuye ahubwo atashye kandi mu gitondo cy’umuzuko tuzahura dushima. twihangane kandi Imana ibyumve

    Mana ihanganishe uyu wasizwe

    Imana ibakire mu bayo kandi ikomeze irinde Regis mu gihe asigaye wenyine muri iyi si.

    Imana niyo yagira icyo ifasha uwo mwana wayo wasigiwe agahinda kindenga kamere numuryango we, Mana itabara tuziko ushobora byose muhe ukwihangana guturutse iwawe kuko twe nkabantu biradukomereye cyaneee.

    Mbega inkuru ibabaje! Regis Imana yonyene niyo yaguhoza, iguhoze amarira, ikomore ibikomere, abakuri hafi bakomeze bakube hafi, kandi uhumure nshuti y’Imana yonyine izi impamvu yabikoze, turagusabira ngo iyicaye kuri yantebe izabane nawe iteka Amen

    Mana yajye koko kucyiwemera ibintu nkibi gusa ihangane komera kigabo kndi Imana igufashye iguhe umutima wokwihangana jyewe nanubu amarira nagahinda nibyose

    Mana yajye koko kucyiwemera ibintu nkibi gusa ihangane komera kigabo kndi Imana igufashye iguhe umutima wokwihangana jyewe nanubu amarira nagahinda nibyose

    Nukuri muvandimwe wihangane imana izimpamvu yibi kdi ndahambyeko yabakiriye mumbwami mbwijuru kdi ukomeze kwihangana ati:tuyishime nibyiza no mubibi

    Imana ihumuriza imitima igakomeza amavi atentebutse yibuke umuvandimwe utandukanijwe n’umuryango

    Andika Igitekerezo Hano. rejisi. mukuruwange. nifatanijenawe. nkimarakumva. urupfu rwabacu. rwabereye haruguru. yomurugo. ubu umubaro nagahinda nibyose. ariko twihangane tuzongera kubonana. nabacu yesu agarutse. nukontazi aho utuye naza. kugusura. uwiteka imana akurinde. unsuhurize gatera. hakiza arex nabandi. dusenge mana. yacuturagushima ibyo ukorabyose.mwisi nomwijuru habakumuntu nibindibiremwa. tuziko ibyisi. bizavaho. vuba ngahotwongerere imbaraga mugakiza. imitimayacu yeguheranwa nibibi duhura. nabyo mwisi. ufashe
    rejisi. nindimiryango yabuze. ababo kubera iriyampanuka. ngaho ibyushakabibe mwinomwijuru. mWizina ryayesu. amena

    Imana yonyine niyo yabona ijambo rihumuriza ryo kukubwira. Jye ntaryo nabona niyo mpamvu nsabye uhoraho ngo agusange yomore icyo gikomere kitagira uko cyivugwa!

    yooo disi ni candida twiganye i Gacu Imana imwakire mu bayo

    Kamugisha Ihangane Imana Igiye Kuguhoza Umubabaro Gusa Birababaje Cyaneeeeee.

    Ihangane nyuma yo kubura abawe ndetse n’indi mibabaro yose hari ubundi buzima.

    Imana ibakire mubayo turizera tudashidikanyako tuzahurira mujuru

    Komera muvandimwe! Uwiteka akube hafi muri ibi bihe bikomeye!

    Muvandimwe twitiranwa mbabajwe cyane nibyakubayeho imana yoyonyine yumva gutaka kwacyu nigufashe

    Mu ijuru ntituzababara ukundi amarira yose twarize tuzayahora.Muvandimwe nshuti Regis komera kdi uhumure mu gitondo cy’umuzuko muzabonana nubwo bigoye kubyakira ariko lmana ikube hafi

    uwiteka Imana we mubaji w’imitima akube hafi aguhumurize kdi agukomeze muribi bihe urimo bitakoroheye! biragoye nkabana babantu kubona ijambo twakubwira risana umutima wawe..... Ihangane ntakiba Imana itakizi kdi idusaba gushima mu bibi no mu byiza!Imana ikube hafi

    Mana kuki wabyemeye?ihangane muzabonana yesu naza kd azaza vuba

    Mana kuki wabyemeye?ihangane muzabonana yesu naza kd azaza vuba

    Imana isana imitima imanukire kukwitaho muvandimwe.satani akwigirijeho nkana.ariko humura bagiye kuyabaremye

    Haribintu bibaho ukibaza impamvu Imana iba yemeye ko biba ukumva uramutse ugize amahirwe yoguhura nayo wayibaza impamvu yabyemeye.

    ubuse koko nkuyu wamukomeza umubwira iki? wamhera he se basi? Imana yonyine izi inzira yanyuramo ngo imugarure mubumuntu abariyo imufasha kuko umwana w umuntu we byamugora pe

    Ikintu cyose kibaho mu mugambi wa Imana ,gusa yo yonyine igukomeze ibashe ku kwibagiza ibi bibaye knd hamwe no gusenga muzahura ku munsi w,umuzuko.

    Ikintu cyose kibaho mu mugambi wa Imana ,gusa yo yonyine igukomeze ibashe ku kwibagiza ibi bibaye knd hamwe no gusenga muzahura ku munsi w,umuzuko.

    Imana y’amahoro isure uyu muvandimwe imukomeze rwose ,iyi nkuru uyumvise wese asesa urumeza.Abacitse kwicumu rya genocide tumwegere nitwe twumva ububabare bwe tumusengere tumuganirize asubirane ubuzima.

    IMAMA IBAKIREMUBAYO YISITUZAYISIGATWITAHIREWIJURU NTAWUZONGERAGUTAKANTARUFURUZONGERAKUBAHO DAMASENTI HABIYAREMYE NYAZA INTRAYAMAGEFO

    Imana imuhe ihumure ryayo itangira ubusa ntakiguzi kdi nabo bavandimwe bakomeze kumuba hafi. natwe turamwihanganisha nakomere nubwo bitoroshye.

    Imana ibakire mu bayo

    Ibyabaye kuri uyu muvandimwe wacu nta muntu ugira umutima wa kimuntu bitababaza, Gusa nanjye ndamwihanganishije, turi kwisi kandi isi ntisakaye. Komera muvandimwe.

    Yooh imana ibakire mubwami bwayo Kndi ikomeze kukwihanganisha iguhe umutima ukomeye.

    Imana Ibakire Mubayo Kdi Umuvandimwe Wabuz Umuryang We Akomez Kwihangana.

    Yooh imana ibakire mubwami bwayo Kndi ikomeze kukwihanganisha iguhe umutima ukomeye.

    imana yonyine yo mu ijuru imwakire n’abateta nabakundaga cyane njyewe byandenze sinabona icyo mvuga gusa yesu azibyose kandi azimpamvu

    Birababaje ariko nukwihangana tumube hafi koko nukugurizanya

    Imana Ikube hafi,Ikwihanganishe,kuko ibyabaye twese byaturenze ariko isi niko iteye Yesu abane nawe.

    Imana ikomeze Regis Gusaï‘ ï ¼ twitegure kuko umunsi uri hafi tukabona abacu twabuze. kdi kwihangana bitera kunesha

    Imana ibahe iruhuko ridashira gusa birababaje Imana ibane nuyu mubyeyi wasigaye

    Imana izi byose kd muriyisi siho iwacu gusa ndizera ko lmana yabakiriye mubwami bwayo kd ndihanganisha legis lmana umuhe imbaraga

    Komera komera muvandi legis ibintu byakubaye birakomeye kuko ufite kwizera imana izaguha nogukomera

    Komera komera muvandi legis ibintu byakubaye birakomeye kuko ufite kwizera imana izaguha nogukomera

    HEZA MAN NTAKUNDI>

    ihangane turi mwisi yumubi mugihe tugitegereje isinshya ni juru rishya aho yesu kristo aho azaba ariwe uyuyoboye tuzagira amahoro menshi none komera kuko ntaruphu ntakuboroga bizabaho ukundi.

    Ooh my God 😭😭😭impore muwandimwe gusa imana yo mwijuru yony’iguhumurize

    Ooh my God 😭😭😭impore muwandimwe gusa imana yo mwijuru yony’iguhumurize

    Ooh my God 😭😭😭impore muwandimwe gusa imana yo mwijuru yony’iguhumurize

    Ihororere imana irabizi ,sobanukirwa neza numarakumenya neza ushime imana kuko yaragukundaga nabawe none urasigaye korabicyasigaye kumuntu eumugabo , natwe turaguhumurije : nitumara kwampuka yorodani tuzagura cyane nabacu, humura tuzabonana

    Birababaje ariko uneshenka Yobu,ukomeze ibyiringiro byawe.Satani arigukoresha impanuka numwemumitego ye,ngwabantu bapfe batihannye.Ariko,Yesu wagushyize,mwitorero rye ryasigaye,Muzabana muriyiminsi itakoroheye. YESU araje .

    Regis?Komeza kwihangana Kandi umuryango wawe Imana iwakire mu bayo.

    Imana niyo ifite ubuyobozi bwibyo twibwira byose ninayo impanvu ya buri cyose kitu aho kuko yo ntakiyirungura . None rero muvandimwe nshuti humura kandi wihangane Abacu twabuze Bose duharanire kuza babona muri cyagitondo cyumuzuko .

    komeza kwihangana imana izaduhuzanabo kumunsi w’imperuka

    Mukomeze kwihangana,ibyababayeho n’agahinda!ariko Uwiteka afite impamvu kdi arabazi.

    Mukomeze kwihangana,ibyababayeho n’agahinda!ariko Uwiteka afite impamvu kdi arabazi.

    Umuvandimwe Regis,Imana yo izi guhumuriza nimuhumurize,kandi irabishoboye ntagushidikanya.Natwe nubwo turi abanyantege nke ntabwo duhwema kumusabira.Igihe ni gito cyane tukitahira iwacu aho tuzabonana nabo twabuze,ntitwibuke ko twigeze tubabara.Regis Uwiteka akwitayeho rwose,komera.

    Imana ibakire mubayo kdi komera

    Imana ikomeze kumukomeze imube hafi kd imwongerere imbaraga. natwe dukomeze kumusabira.

    Imana ikomeze kumukomeze imube hafi kd imwongerere imbaraga. natwe dukomeze kumusabira.

    Imana ikomeze kumukomeze imube hafi kd imwongerere imbaraga. natwe dukomeze kumusabira.

    twifatanyije mu kababaro Regis, mukomeze kwihangana, kd twizeye ko muzongera mukabonana mugitondo cyumuzuko.Amen

    Imana imukomeze muribibihe bitoroshe nukuri biragoye kubyakira gusa ntakundi byagenda kuko Imana yisubije Ibyayo nibaruhukire mumahoro

    Imana imukomeze muribibihe bitoroshe nukuri biragoye kubyakira gusa ntakundi byagenda kuko Imana yisubije Ibyayo nibaruhukire mumahoro

    YESU WE? TABARA ABANA BAWE,KOMEZA UMUGARAGU WAWE REGIS,NUKURI UMWUBAKE KUKO NIWOWE WUBAKA BIGAKOMERA, KDI UMWIHANGANISHE KUKO NIWOWE WENYINE UGIRA UKO UBIGENZA BIKEMERA AMEN

    Andika I girdle real Hano.ndababaye birenze

    yoo imana ibahe iruhuko ridashira kd twifatanyije nawe murako kababaro

    mbega agahinda atazibagirwa

    Nukuri Imana ikomeze uyu mugabo imuhe gukomera

    Nukuri Imana ikomeze uyu mugabo imuhe gukomera

    Yooo.Gushaka Ni Ukw’Imana,niyo Itanga Kdi Niyo Yisubiza,mugabo,ihangane Uhagarare Gitwari.

    Mana we!ndababaye pe Regis komera uwiteka azaguhoza

    Yooo.Gushaka Ni Ukw’Imana,niyo Itanga Kdi Niyo Yisubiza,mugabo,ihangane Uhagarare Gitwari.

    BIBAHO ARIKO HARIBINTU UBONA KUBYAKIRA BIKAGORANA HUNYUMA UBUZIMA BURAKOMEZA

    Manawe tabar umugaraguwawe Mugabo Imana Itangishaka gus kwiyakir biragoye ArikoNyagasani Akwiteho

    Manawe tabar umugaraguwawe Mugabo Imana Itangishaka gus kwiyakir biragoye ArikoNyagasani Akwiteho

    Imana ibacyiremubayo

    It is well with my soul! pole sana Mr Kamugisha

    Niyumviye ubuhamya bwa Kamugisha Regis mukuri Imana irikumwe nawe muhumure! Ntagitungura Ruhanga azi impamvu yabyo Twese Imana itwigishe kubara iminsi yacu tuzibukire icyaha kuko nicyo cyazanye urupfu

    Andika Igitekerezo Hanosinzi sorry bibaho

    Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba

    Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba

    Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba

    Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa