Reba ibaruwa iteye agahinda umukobwa wahanutse mu igorofa rya 4 ashaka kwiyahura yandikiye umuryango we,Nyirasenge,umukunzi we,inshuti ze n’ubuzima[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 6 September 2019 Yasuwe: 22768

Umukobwa witwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 y’amavuko,mu masaha ya saa tanu z’amanywa wasimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako izwi nko kwa Makuza ashaka kwiyahura kubera umusore bakundanaga yari yamwandikiye ibaruwa ibabaje imusezera ndetse yandikira umuryango we n’inshuti ze zagiye zimufasha.

Uyu mukobwa wahanutse aturutse mu igorofa rya kane ryo kwa Makuza mu mugi, yikubise hasi yangirika bikomeye umutwe nkuko abamubonye babitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Uyu mukobwa akaba yahisemo kwiyahura nyuma yo kwandikira ibaruwa iteye agahinda umusore bakundanaga,Umuryango we n’inshuti ze,nyuma akipfuka agatambaro mu maso akabona kumanuka mu igorofa rya kane.

Iyi Baruwa uyu mukobwa yanditse,yagaragazaga akababaro yatewe n’uyu musore yise KUBWIMANA,ko kuba ngo atarahaye agaciro urukundo yamukundaga aho ngo yagiye akinisha umutima we,bityo akaba ataragishoboye kubyihanganira ari nayo mpamvu yarafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

IBaruwa yagiraga iti "Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye,BYE".

Uyu mukobwa kandi akaba yandikiye umuryango we ibaruwa igira iti "Muryango mvukamo,urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima,ariko uko rwiyongera niko umutima waje kunanirwa namwe murabeho".


Ibaruwa ikubiyemo ibyo Scholarique yari amaze kurambirwa mu buzima,anashimira zimwe mu nshuti zamufashije

Scolastique kandi yari yandikiye n’ubuzima aho yagize ati "Buzima nawe narakurwaje uranga,narababaye bihagije,nawe urabeho".Undi muntu uyu mukobwa yari yandikiye ni Nyirasenge,Ati "Masenge wakabaye Mama ariko wambereye gito,uwo mutima nkwifurije kutawupfana,BYE".

Ntibyarangiriye aha kuko muri iyi baruwa yashimiye bamwe mu bantu bamufashije ndetse abasabira ku Mana kuzabitura ibyiza bamugiriye.

Uyu niwe mukobwa wagerageje kwiyahura bikanga nubwo ubuzima bwe bukiri aharindimuka

Ababonye uyu mukobwa asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.Abandi batangabuhamya bavuga ko ashobora kuba yari yabanje kunywa inzoga agasinda kuko ngo hafi y’aho yasimbukiye hari akabari.

Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane akagwa hasi


N’iyi nyubako izwi nko kwa Makuza yahanutsemo

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ndahimana Emamanuel

    Abantu nibamenye ko kwiyahura atari ugukemura ibibazo . ibibazo birasengerwa kandi isaha y’Imana yagera bigakemuka ( ese ntibazi ko ntajoro ridacya ?)

    1 week ago
  • chat_bubble cluaz

    Ubundi bijya kudogera Naho twaburiye ababyeyi tukiri bato!niyigendere nyine,ahubwo buriya amaze imyaka myinshi atariho

    1 week ago
  • chat_bubble hitimana

    Iyi nkuru itubabaje turi benshi.She was still young.Ngewe nk’umukristu,nta kindi namumarira,uretse kumwifuriza kuzazuka ku munsi w’imperuka.Yesu yavuze ko kuli uwo munsi azazura abantu bapfuye bizera imana,akabaha ubuzima bw’iteka.Byisomere muli Yohana 6 umurongo wa 40.Kwizera imana ni ukuyumvira,ukayishaka kandi ukayikorera.Ntiwibere mu gushaka amafaranga gusa nkuko benshi babigenza,nyamara bapfa bakababeshya ko bitabye imana.Siko bible ivuga.Bible ivuga ko upfuye ajya mu gitaka,akazazuka kuli uwo munsi,niba yarapfuye adakora ibyo imana itubuza..

    1 week ago
  • chat_bubble kubwimana elie

    Imana imubabarire nirangiza imuhe iruhuko ridashira

    1 week ago
  • chat_bubble Fige

    Mwari mwiza. Bigaragara ko wari ubabaye. Ugeze aho kwihangana byanga. Nyagasani akubabarire ku bw intege nke wagize. Aguhe imbaraga. Abakinisha umutima w abantu mujye mu bireka abantu bagira kwihangana gutandukanye. Akenshi kubera gukurira mu muryango utarimo urukundo. Hari ubwo uhura n ugushuka urukundo kandi agiye kuguhuhura.

    1 week ago
  • chat_bubble gitaminsi

    ibi bintu bishobora ku va Ku Bantu benshi, habayeho kutagira ukwihangana. yabitewe nagahinda Ku byo yaburiye ibisubizo.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Isoko rya Mimuli ryasenywe n’imvura nyinshi idasanzwe

Isoko rya Mimuli riherereye mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mimuli,...
18 September 2019 Yasuwe: 787 0

Rusizi: Umwarimu yakubise umunyeshuli amuvuna ukuboko amuziza gutsindwa...

Umunyeshuli witwa Kwizera Patrick wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri...
18 September 2019 Yasuwe: 1454 0

RAB yabuze ibisobanuro imbere ya PAC ku isoko yatubuye rikava kuri...

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari...
17 September 2019 Yasuwe: 1408 3

Urubanza rwa wa muyobozi wa Goodrich TV uherutse gukubita umukobwa...

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasubitse gusoma urubanza ku ifunga...
17 September 2019 Yasuwe: 3039 0

Umuyobozi wa Cholare Abarinzi uherutse gupfira mu mpanuka yashyinguwe

Uwari muyobozi wa Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave, Mushimiyimana...
17 September 2019 Yasuwe: 4328 0

Ifoto y’umunsi: Hagaragajwe indamukanyo nshya yafasha abantu guhashya...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane,n’ukuriye Ingabo mu Ntara y’u...
17 September 2019 Yasuwe: 5602 1