skol
fortebet

Reba inzira y’umusaraba Sinzi Tharcisse yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yarokoraga abantu 118 abikesheje kuba yari azi Karate

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Menya inzira y’umusaraba Sinzi Tharcisse yanyuzemo arokora abantu 118 bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, abikesheje umukino wa Karate.

Sponsored Ad

Sinzi Tharcisse yari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho muri Kaminuza yahakozemo imyaka 26 kugeza muri Kanama 2014 aho yari umuyobozi ushinzwe iby’ubwubatsi muri Kaminuza ya Butare, nyuma aza gutangira kwikorera ku giti cye.

Jenoside itangira, Sinzi Tharcisse yari mu mujyi wa Butare, abonye ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera, ahungira iwabo mu cyahoze ari Komine Rusatira. Tariki 12 Mata 1994, Sinzi yahuye n’ibihumbi by’ Abatutsi abahigwaga bari barimo guhunga, aho hari hafi y’umugezi wa Mwogo watandukanyaga Komine Rusatira na Komine Kinyamanyakara yo mu cyahoze ari Gikongoro.

Tariki 13 Mata 1994, Sinzi Tharcisse yakoranyije abantu bari kumwe, ababwira ko bagomba kwihagararaho bakirwanaho, bagahangana n’abari bagize agatsiko k’Interahamwe, n’ubwo bitari byoroshye kuko ntakindi bari bafite barwanishaga uretse gukoresha amabuye no kurwanisha amaboko yabo gusa.

Tariki 21 Mata 1994, bavuye kuri Mwogo bahungira ku gasozi kitwa Songa, aho babonaga byaborohera kwirwanaho. Aha naho Interahamwe zarahabasanze, maze bagerageza kwirwanaho bakoresheje ikintu cyose babashaga kubona, harimo no kubatera amabuye. Aha Sinzi Tharcisse yabatozaga uko bakwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo n’amabuye, bagashira amanga bagahangana n’umwanzi.

Kwihagararaho kwabo ubwo bari ku musozi wa Songa, byatumye Radio RTLM yakwirakwizaga amacakubiri inakangurira abahutu kwica abatutsi, ivuga ko Inkotanyi zamaze kwigarurira aka gace, dore ko kari gateraniyeho abantu bagera ku 3,480 bageragezaga kwirwanaho. Abazaga baje kurwanya Sinzi n’imbaga bari kumwe, ngo bavugaga ko bifuza umutima w’uyu mugabo.

Ibi byatumye ibintu birushaho kubakomerana maze tariki 27 Mata 1994, kajugujugu ya gisirikare itambagira ku musozi wa Songa aho bigaga neza iby’abantu bari bihagazeho kuri uwo musozi, maze nyuma y’amasaha macye i Kigali haturuka izindi mbaraga za gisirikare zari zije kumasha amasasu muri aba bantu bari bari ku musozi wa Songa.

Sinzi Tharcisse yari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Muri iryo joro, Sinzi yabonye ko ibintu byamaze gufata indi ntera kandi ko bahanganye n’imbaraga zikomeye, abagira inama ko bahungira i Burundi. Icyo gihe ariko inama yo guhungira i Burundi hari benshi batayemeye, ibi bikaba ari kimwe mu byamubabaje kuko asanga iyo babyemera hari kurokoka abantu benshi kurushaho.

Tariki 28 Mata 1994, ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, Sinzi avuga ko aribwo igitero kidasanzwe cyakoresheje ibitwaro biremereye cyagabwe kuri abo bantu bari kumwe, abantu benshi cyane bahasiga ubuzima. Muri uwo mugoroba nibwo ababashije kurokoka bagiye bagana ku ruzi rw’Akanyaru, barambuka bagera mu gihugu cy’u Burundi.

Kuri uriya musozi wa Songa, niho Sinzi Tharicisse yaburanye n’umugore we n’umwana we, iby’urupfu rwabo akaba atarabashije no kubimenya. Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri gusa ashakanye n’uwo mugore we, ariko amahano ya Jenoside amutwarana n’umwana muto bari barabyaranye.

Sinzi yabashije kwambukana abantu bagera ku 118 bagera mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe abandi bose bishwe muri urwo rugamba rutoroshye rwo kwirwanaho no kugerageza guhunga ngo bakize ubuzima bwabo. Sinzi Tharcisse ababazwa n’uburyo aba bantu bari kumwe nawe ku musozi wa Songa, banze kumwumvira ngo bahunge mu ijoro rya tariki 27 Mata 1994, mbere gato y’uko igitero simusiga kibarimbura.

Iyo uganira na Sinzi, wumva akenshi aba yisekera. Umubaza iby’umukino wa Karate, akakubwira ko uyu mukino wamaze kuba ubuzima bwe. Umukobwa we w’imfura, yakurikije se gukunda uyu mukino wa Karate, kandi nawe ari mu bamaze kugera kure dore ko ku myaka 17 gusa y’amavuko amaze kubona umukandara w’umukara kandi akaba agikomeje gukina uyu mukino kuburyo azakomeza kugera ku ntera yisumbuyeho.

Uyu mugabo agaragaza ko umukino wa Karate utanga amahoro kandi ukaba utanga umutuzo, kuburyo buri wese washaka kuwukina n’iyo yaba ashaje cyangwa afite ubumuga, byamufasha cyane kandi bikamukiza. Ntiyemeranya na gato n’abumva ko abakarateka bagira amahane, ahubwo avuga ko uwitwara uko atari umukarateka nyawe.

Sinzi tharcisse ati; “Karate mbere ya byose ni ubuzima kuri njye, niyo ntwaro yanjye mu buzima. Nkunda kuvuga ko uyikora, hanyuma nayo ikazagukora. Utangira uyikina, ukayikora, wamara kuyikora nayo ikagukora (ikaguhindura)… Umukarateka wabona w’umunyamahane ntabwo aba ari umukarateka, ahubwo itanga amahoro igatanga umutuzo. Uko babitekereza bitandukanye n’ibyo babona mu mafilime.

Nkanjye ubu uyikora nk’umwuga, ni byiza! Uwo ari we wese ashobora kuyikora, nta n’imyaka igira. Ubundi niyo siporo n’iyo waba ushaje n’ubumuga waba ufite ubwo ari bwo bwose, ahubwo irakuvura. Wenda nk’ubu turebye ibihe turimo, nk’ababishobora, nka bariya tuvuga ngo barahahamuka, agiye kuyikora atagamije kuzihorera, yakira”

Sinzi Tharcisse asaba abandi bakarateka bose bo mu Rwanda ko bagira ubwitonzi no guhora batuje muri bo kandi bakaba intangarugero mu bandi.

Ibitekerezo

  • Ntabwo nemeranya n’uyu mugabo uvuga ko Karate ari umukino w’amahoro.Hari abantu bapfira muli Karate,Judo na Box,nyamara bakabyita ngo barakina,aho kubyita kurwana.Imana itubuza ikintu cyose kijyanye na Violence.Ntabwo wavuga ngo urimo gukina n’umuntu kandi urimo kumukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa