skol
fortebet

Reba uko byari byifashe Inyamirambo Abayisilamu basoza igisibo mu muhango wari wiganjemo imvura

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abayisilamu hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), mu Rwanda uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse igwa bamwe bagombaga kwitabira bakabura uko bahagera.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu ibihumbi birindwi bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Mu butumwa yatanze, Sheik Salim Hitimana yavuze ko kuba imvura yaguye ari umugisha, aboneraho kubabwira ko bakwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu byaha.

Ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa