skol
fortebet

REG yiyemeje kugabanya ku rwego rwo hejuru icanwa ry’inkwi mu ngo z’Abanyarwanda muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG cyatangiye ubukangurambaga mu gihugu hose bwo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha Imbabura zirondereza inkwi ndetse no gukoresha gaze mu rwego rwo kugabanya itemwa rikabije ry’amashyamba riri ku kigero cya 83,3%.

Sponsored Ad

Iki kigo cya REG cyiyemeje ko mu mwaka wa 2024,ingo zo mu Rwanda zakoreshaga inkwi ku kigero cya 83,3 ku ijana zizagabanuka bikomeye zikagera kuri 42 ku ijana abandi bakaba bakoresha ibindi bitari inkwi n’amakara.

Niyonsaba Oreste, Umuyobozi w’ agashami gashinzwe ibicanwa muri REG yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 21 Gashyantare 2019, ubwo iki kigo cyakoraga ubukangurambaga mu karere ka Huye bugamije kugabanya inkwi n’ amakara bikoreshwa mu guteka.

Yagize ati “Nk’abantu bareberera igihugu,turifuza kugabanya ikoreshwa ry’inkwi mu ngo.Intego twihaye mu myaka 7 duhereye 2017,ni uko ikoreshwa ry’inkwi mu ngo ryari ku kigero cya 83,3 ku ijana muri 2017,twamanuka nibura tukagera kuri 42 ku ijana,abantu bakaba bakoresha ibindi bitari inkwi bitari amakara.Ni umuzigo utoroshye ariko twatangiye kureba uburyo tuzawikorera ku buryo bizagera 2024 twamaze kuwushobora.”

Niyonsaba Oreste yavuze ko bamaze gufata umwanzuro wo gutegeka ibigo bya Leta bitandukanye,gukoresha inkwi bakayoboka Gaze ndetse uyu mwanzuro ugiye gushyirwa mu bikorwa vuba.

Yagize ati “Twamaze kubitegura mu minsi iri imbere murabona ibigo bya Leta byinshi bitangira gukoresha gaze kuko twabonye ko hakenewe igisubizo nkiki ngiki.Ibibazo byaragaragaye,bishakirwa umuti niyo mpamvu gukoresha gaze bitazatinda.”

REG yatangiye gukora ubukangurambaga mu turere dutandukanye tw’igihugu aho bagiye bafata imirenge 4 muri buri karere bagakangurira abaturage gukoresha Imbabura za Canamake kugira ngo amakara yakoreshwaga mu guteka agabanuke.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 21 Gashyantare 2019,nibwo REG yakoreye ubukangurambaga mu karere ka Huye mu murenge wa Malaba aho ifatanyije na sosiyete ikora Imbabura za Canamake bashishikarije abaturage gukoresha izi mbabura mu kugabanya inkwi zikoreshwa mu guteka.

Benshi mu baturage batuye mu mudugudu wa Cyeza mu murenge wa Malaba bavuze ko bishimiye izi mbabura za Canamake/Canarumwe zikorwa na Green Solution ariko bafite ikibazo ko zihenda kuko imwe igura ibihumbi 15000.

Yagize ati “ Izi mbabura ni nziza,zari ziziye mu gihe kuko ino dufite ikibazo cy’ibicanwa cyane.Ishyamba ry’ubu rirahenze kandi turifuza kurengera ibidukikije.Ziriya mbabura twazakiriye neza ariko zirahenze twabwiwe ko imwe igura 15 000frw ndetse hari niza 18000 frw.Turifuza ko batugabanyiriza ibiciro.

Umwe mu bakozi ba sosiyete ya Green Solution ikora izi mbabura,Twahirwa Obadia yavuze ko izi mbabura zidahenze nkuko aba baturage babivuga,bitewe ahanini n’uko zikozwe ndetse n’ibikoresho zikozwemo,ahubwo abaturage bakwegera amakoperative akabafasha kuzibona cyangwa bagafata inguzanyo ziciriritse kugira ngo babone izi mbabura.

Yagize ati “Twabwo zihenze kubera akamaro zifitiye abaturage mu kubungabunga ibidukikije.Byaba byiza amafaranga bafashe amafaranga bari kuzakoresha mu kugura inkwi bayashoye bagura Imbabura.Nibagane amakoperative na za SACCO zibafashe kubona inguzanyo iciriritse babashe kubona izi mbabura.”

REG irifuza ko abashoramari baza ku bwinshi bagakora Imbabura nyinshi za Canamake ku buryo ibiciro bimanuka cyane ndetse itemwa ry’amashyamba rikamanuka ku rwego rwo hasi cyane.

Kugeza ubu Abanyarwanda bakoresha Gaze bageze ku kigero cya 1,1ku ijana,abakoresha rondereza zuzuje ibisabwa ni 13,2 ku ijana mu gihe abakoresha ibitari inkwi n’amakara na gaze birimo parettes na Briquettes ari bake cyane.Ingo z’Abanyarwanda zikoresha inkwi ni 83,3 %.

Ubu bukangurambaga REG yakoze ni ubwo kuyifasha gukangurira abanyarwanda gucika ku kurimbura cyane amashyamba bashaka inkwi ahubwo bagakoresha ibyo batakoreshaga bikabafasha kurengera amashamba.





REG yatangiye ubukangurambaga mu kwezi gushize bwo gushishikariza abanyarwanda gukoresha Canamake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa