Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Icyaha cyo gusambanya umwana cyakorewe mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero ho mu Ntara y’Iburengerazuba, gikorwa ku itariki ya 13 Mata 2020.
Uwabona uyu Ikuzwe Nikombabona Innocent cyangwa se azi aho yaba ahereye yahita ageza amakuru kuri sitasiyo ya RIB imwegereye.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter