skol
fortebet

RIB yaburiye Ingabire Victoire ku magambo atangaza

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Rwanda, Madame Ingabire Victoire yitabye ibiro by’ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 9 Ukwakira 2018 nyuma y’iminsi 24 yari ishize arekuwe n’imbabazi z’umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe n’ibi biro rivuga ko Ingabire yari yahamagawe kugira ngo amenyeshwe ko ibimaze iminsi bitangazwa na we cyangwa byavugwaga mu zina rye, bishobora gukurikiranwa nk’ibyaha.

Ibi biro byavuze ko Ingabire yemeye ko hari bimwe mu bitangazwa bimwitirirwa, kandi bishobora kwanduza izina rye.

Inkuru y’ihamagazwa rya Madame Victoire Ingabire yamenyekanye kuva mu masaha ya mu gitondo, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Yaje gushimangirwa n’ibiro by’ubugenzacyaha, mu itangazo byashize ahagaragara ku gicamunsi.

Iri tangazo rivuga ko amagambo amaze iminsi atangazwa na Victoire Ingabire cyangwa se abandi bavuga ko bayatangaza mu izina rye ashobora gufatwa nk’ibyaha bikurikiranwa n’amategeko.

Aya ni nko kuba Ingabire avuga ko yari imfungwa ya politiki ndetse no kuba hari n’abandi bari muri gereza yita imfungwa za politiki.
Ibiro by’ubugenzacyaha bivuga ko kuvuga imfungwa za politiki kandi abantu bagikurikiranwe cyangwa barahamijwe ibyaha ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Nk’uko bivugwa muri iri tangazo, Ingabire ngo yemeye ko hari bimwe bivugwa mu izina rye bikozwe n’abamwiyitirira kandi bikaba bishobora kumwanduriza izina.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko Ingabire yarwemereye ko agiye kwitwararika ibibujijwe n’amategeko, kandi ko ari gutegura uruzinduko rw’abana be mu Rwanda.

Kugeza ubu Madame Ingabire Victoire ntacyo aratangaza. Gusa, mu butumwa bugufi, umuvugizi we Anselme Mutuyimana yabwiye BBC ko Ingabire yavuye amahoro mu biro by’ubugenzacyaha ariko ntiyagira ikindi arenzaho.

Hari hashize iminsi, umukuru w’igihugu Paul Kagame abaye nk’uwihanangirije uyu munyapolitiki wari umaze kurekurwa n’imbabazi z’umukuru w’igihugu.

Mu ijambo rye, ubwo yarahizaga abagize inteko ishingamategeko, Paul Kagame yavuze ko Ingabire atitonze mu magambo yakwisanga yasubiye muri gereza.

Ibi byavuzwe bikurikira impaka nyinshi zavutse nyuma y’irekurwa ry’uyu munyapolitiki.

Mu gihe benshi bavugaga ko yarekuwe nyuma yo gusaba imbabazi, Ingabire we yakomeje kuvuga ko yasabye kurekurwa ariko ko atasabye imbabazi kuko zisabwa n’uwemera ko yakoze icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa