skol
fortebet

RIB yafunze abajura 12 bashakaga kwiba Equity Bank bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha, RIB, rwaburijemo umugambi mubisha w’abajura12 barimo abanya Kenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya Uganda umwe bageragezaga kwiba Equit Bank bakoresheje ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

RIB ibinyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yatangaje ko aba bajura bafashwe ubwo bageragezaga kwinjira mu mabanga y’iyi Banki kugira ngo bibe amafaranga yo ku makonti y’abakiliya.

RIB yagize iti “RIB yafuze itsinda ryunze ubumwe ry’abanya Kenya 08, Abanyarwanda 03 n’umunya Uganda umwe ryashakaga kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri Equity Bank.

Iri tsinda ryafunzwe ubwo ryageragezaga kwinjirira [hacking] uburyo bw’imikorere y’iyi Bank,kugira ngo ryibe amafaranga ku makonti y’abakiliya.

RIB ntiratangaza amazina y’aba bajura gusa biravugwa ko harimo umugore umwe.

RIB yavuze ko aba bajura bibyeEquit yo muri Kenya na Uganda birabahira ariko ngo bashatse kugerageza iyo mu Rwanda bagubwa gitumo,imigambi mibisha yabo irabapfubana,ubu barafunzwe.RIB igiye gukora dosiye yabo iyishyikirize ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bajura bafatwa inasaba abanyarwanda bose gukomeza kuba maso no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bitandukanye bikumirwe.


Ibitekerezo

  • Abantu bariba cyangwa bagakora andi manyanga kugirango bakire.UBUJURA ni kimwe mu byaha bikorwa cyane ku isi.Ariko habanza ibyaha byo Kubeshya no Gusambana.Ababikora ni millions and millions.Muli 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10,hasobanura neza ko abanyabyaha,harimo n’abajura,batazaba mu bwami bw’imana.Impamvu abantu nyamwinshi bakora ibyo imana itubuza,nuko batizera yuko imana izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo abantu bayumvira.Bumva bitazabaho cyangwa bakumva byararinze kubaho,bagahitamo gukora ibyo imana itubuza.Ariko nukugira ubwenge buke cyane.Kubera ko babikora ejo bagapfa.Igihano nuko batazazuka ku munsi wa nyuma.Mu byukuri,gusuzugura imana yakuremye ni ubupfapfa (stupidity).Yesu yerekanye ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Abo nibo bazaba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa