skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abahoze ari abayobozi umunani b’ibigo bikomeye mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,taliki ya 21 Nzeri 2019, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwafashe abantu umunani(08) bakekwaho gukoresha nabi cyangwa kunyereza umutungo wa Leta.

Sponsored Ad

Abayobozi bafashwe barimo uwari Umuyobozi mukuru, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’imali n’umukozi ushinzwe abakozi muri WDA; Umuyobozi ushinzwe ishoramali n’ushinzwe abakozi muri RSSB.

Aba biyongeraho uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC.

RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter itangazo rigira riti “RIB yafashe abantu umunani bakekwaho gukoresha nabi, kunyereza umutungo wa Leta. Abo ni uwari Umuyobozi Mukuru, uwari ushinzwe imishinga, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari n’Umukozi ushinzwe abakozi muri WDA; Umuyobozi ushinzwe ishoramari n’ushinzwe abakozi muri RSSB. Uwari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imali n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi muri WASAC.

Iperereza rirakomeje no mubindi bigo bya Leta byavuzweho kunyereza/ gukoresha nabi umutungo wa leta muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali, kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe kandi n’umutungo wa leta wanyerejwe ugaruzwe hashingiwe ku mategeko.

Mu batawe muri yombi harimo uwari Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jérôme n’uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi muri iki kigo.

Abo kandi barimo uwari Umuyobozi ushinzwe Imari muri WASAC, Ruhinyura Joseph n’ushinzwe ibikoresho n’ubutegetsi, Nyiringango Alfred. Bombi bari barirukanywe mu 2017.


Ibitekerezo

  • KWIBA ni kimwe mu byaha bikorwa cyane ku isi.Muli ibyo harimo Kubeshya no Gusambana.Ababikora,akenshi baba bagamije gushaka ubukire cyangwa kwishimisha.Bakirengagiza ko Imana yaturemye ibitubuza.Kuba bikorwa na Billions/Milliards z’abantu,byerekana ukuntu abantu badatinya imana.Bibagirwa ko ku gihe cya Nowa Imana yigeze kurimbura abanyabyaha bose hamwe n’abiberaga mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana.Harokotse abantu 8 gusa,muli millions nyinshi zari zituye isi yose.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo igice cya 24,yavuze ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisobanura ko nanone hazarokoka abantu bake.Gushaka gukira cyangwa kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge (wisdom),kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka no kuzazuka ku munsi wa nyuma ushobora kuba utari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa