skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abakekwaho kwica umunyeshuli wo muri kaminuza yahoze ari KIST

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu 2 bakekwaho kwica umukobwa witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ,wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) .

Sponsored Ad

Umurambo wa Sandrine Imanishimwe wabonetse mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, ubonwa n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

RIB yatangarije kuri Twitter yayo kuri uyu wa Kane ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu munyeshuri wigaga Ubutabire akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize iti “RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we. Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa