skol
startimes

RIB yataye muri yombi Sheikh Hamdan ushinjwa gutobora imodoka y’umunyamakuru Uwimana Clarisse akiba amafaranga[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 February 2021 Yasuwe: 6186

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Sheikh Hamdan Habimana usanzwe azwi mu bikorwa bya siporo mu Rwanda akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, akurikiranyweho kwiba amafaranga y’munyamakuru Clarisse Uwimana.


Iki cyaha gikekwa kuri Sheikh Hamdan Habimana unayobora Ijabo ryawe Rwanda, cyakozwe ku wa 13 Gashyantare 2021 ubwo ngo ariya mafaranga ashobora kuba yarayakuye mu modoka y’uyu mukobwa ubwo yari yayisize muri parking yo ku gitangazamakuru cya B&B FM Umwezi asanzwe akorera.

RIB yataye muri yombi Sheikh Hamdan Habimana usanzwe azwi mu bikorwa bya siporo mu Rwanda akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, akurikiranyweho kwiba amafaranga y’munyamakuru Clarisse Uwimana.

Bivugwa ko ubwo yavaga mu kiganiro yageze mu modoka ye aburamo amafranga yari yasizemo nyuma baza kwitabaza camera z’umutekano ziba muri iriya nyubako barebye basanga ni uyu Sheikh Hamdan Habimana wayinjiyemo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi uyu Sheikh Hamdan Habimana, ruvuga ko rwakiriye ikirego Tariki 14 Gashyantare 2021.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga. Bivugwa ko yayibye umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi. Byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, tariki 13 Gashyantare 2021.”

Clarisse Uwimana ni umwe mu banyamakuru bari muri Cameroon ubwo ikipe y’Igihugu Amavubi yari mu gikombe cya Afria cy’abakina imbere mu bihugu byabo

Mu kiganiro B&B Sports Plateau cyatambutse kuri uyu wa Gatatu, Abanyamakuru basanzwe bakorana n’uwakorewe icyaha gikekwa, bagarutse kuri kiriya gikorwa bavuga ko biriya atari ubujura gusa ahubwo ko hari ibindi bibyihishe inyuma.

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar uyobora iriya kiriya gitangazamakuru, yavuze ko uriya mugabo ashobora kuba yarinjiye mu modoka ya Clarisse ashaka kureba ibiri muri telephone cyangwa imashini bye.

Yagize ati “Ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n’undi akore ake.”

Clarisse Uwimana ni umwe mu banyamakuru bari muri Cameroon ubwo ikipe y’Igihugu Amavubi yari mu gikombe cya Afria cy’abakina imbere mu bihugu byabo, bivugwa ko bagiranye ibibazo n’abari bayoboye itsinda ryari riri kumwe n’iyi kipe.

Bariya banyamakuru bagiye babara inkuru y’ibyo bakorewe bitabashimishije ubwo bari muri ruriya rugendo, bigeze no gutangaza ko bafite n’ibindi byinshi bashobora gushyira hanze birimo n’amafoto yahishura byinshi batavuze.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nzayisenga Jeannine yahishuye uburyo abaturanyi be bavuga ko umugabo we...

Nzayisenga Jeannine ufite umyaka 24 y’amavuko. Yavuze ko uburwayi afite...
26 February 2021 Yasuwe: 7550 0

#MissRwanda2021:Umutesi Lea ushyigikiwe na Ali Kiba yahishuye umubano...

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021,nibwo umuhanzi Ali...
26 February 2021 Yasuwe: 3766 0

Abashaka gukora ubucuruzi bwo kuri interineti baciwe intege n’amafaranga...

Ku wa Gatanu taliki ya 19 Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu...
23 February 2021 Yasuwe: 3717 0

Umuhinde w’Umunyarwanda yahishuye uburyo abantu bamwibeshyaho bakamutuka...

Umuhinde ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda witwa Muhamed yahishuye uburyo...
23 February 2021 Yasuwe: 5154 0

Umunsi Padiri Ubald yari kuzashyingurirwaho wahinduwe

Diyosezi Gatolika ya Cyagungu yatangaje ko umuhango wo gushyingura Padiri...
22 February 2021 Yasuwe: 5441 0

Kimihurura: Umusaza yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we

Umusaza w’imyaka 85 yasanzwe yiyahuriye mu rugo rw’umukwe we ruherereye mu...
22 February 2021 Yasuwe: 6444 0