skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global nyuma yuko hamenyekanye ko ibyo bakora bitandukanye nibyo basabiye ibyangombwa

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umwe mu bahagarariye Supermarketings Global nyuma yuko hamenyekanye ko ibyo bakora bitandukanye nibyo basabiye ibyangombwa muri RDB.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Gicurasi nibwo rwatangaje yuko rwataye muri yombi umuyobozi w’ ikigo cyitwa Supermarketings Global gikorera hano mu Rwanda nyuma yuko basanze ibyangombwa byabo binyuranyije nibyo batse mu kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).


Mu byangombwa bari barakiye uburenganzira muri RDB harimo nko kuba barashakaga guteza imbere ubumenyi ngiro binyuze mu guteza imbere serivise [Bussines Support Activities , Scientific ,Technical Activities ] gusa ngo basanze ibyo bakora magingo aya binyuranyije nibyo basabiye ibyangombwa.

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwashyize ku rukutwa rwabo rwa Twitter bagize ati “ RIB yataye muri yombi Umuyobozi wa Supermarketings Global ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya [ Crip –Currency Scam] Ubu bucuruzi bukaba butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa muri RDB.”

Ibi bije nyuma yaho Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaburiye abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Ibitekerezo

  • Uziko nanjye nalingiye kujya muli iyi Company?Ibi byose biterwa no gushaka gukira vuba.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo igice cya 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa