skol
fortebet

RIB yavuze ku rupfu rwa Habumuremyi Telesifore uherutse gupfira muri kasho y’umurenge

Yanditswe: Thursday 13, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 5 Gashyantare 2020, nibwo umugabo witwa Habumuremyi Telesphore, Abadaso bamujyanye ku murenge wa Ruhunde bajya kumufungirayo, ahamaze iminsi itatu ahita apfa.

Sponsored Ad

Abo mu muryango wa nyakwigendera, babwiye Rwandatribune.com ko bababajwe nuko babatwaye umuntu nta gihanga bamufatanye bikarangira aguye mu biro by’umurenge.

Uwamalayika Solange, umugore wa nyakwigendera, mu ijwi ryumvikanamo agahinda yabwiye Rwandatribune.com ko umugabo we nubwo yaketsweho ibiyobyabwenge, hashize imyaka ibiri n’igice atabicuruza.

Yagize ati” Kuva yafungwa 2014 agafungurwa, ntiyonmgeye kubicuruza, akiva muri Gereza ya Ruhengeri yaraje arambwira ati dufate isuka duhinge ibi sinazabivamo”.

Mukamalayika akomeza avuga ko, uko yagendaga amugemurira yasangaga ubuzima bwe bwahindutse.

Ati:”Ku wa kane njyayo nasanze ari gutetema mbwira umuyobozi w’umurenge ngo umugabo wanjye ko ameze nabi undi ati nashake azagwemo apfa kuba ari umurembetsi”.

Ku wa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2020, mu Mudugudu wa Gashishori mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, abaturage bari bategereje ko umurambo wa Habumuremyi Telesphore uzanwa ngo bawushyingure barawubura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Marie Michel Umuhoza, yabwiye Rwandatribune.com ko kuba umurambo utaragera kuri bene wo ngo bawushyingure, bakiri kuwukoraho ibizamini kugira ngo harebwe ikishe uwo muturage.

Yagize ati:”RIB irimo irakora iperereza kugira ngo imeneye kugira ngo imeneye icyateye urupfu

rwe, kandi ibikorwa by’iperereza bikorwa mu ibanga niko amategeko abiteganya ariko iriho irakora iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane”.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michel, akomeza avuga ko amakuru yose yamenye ku rupfu rwa Habumuremyi ari gukorwaho iperereza, hagaragara ko hari ibikorwa byabaye bihanwa n’amategeko bikaba byashyikirizwa ubutabera.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi n’isaha umurambo wa Habumuremyi uzashyingurirwaho, dore ko ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bo mu mudugudu wa Gashishori mu murenge wa Ruhunde, babwiye Rwandatribune ko umurambo utari wabageraho.

Ibitekerezo

  • Uwoxmuyobozi wumurenge ntakigenda cye pee.Numuyobozi ku izina gusa.Ubwose niyo byibura atabwira amagambo mabi uwo mubyeyi.Azakurikiranwe peee ntago aribyo

    Birababaje kuba harahantu abantu bagipfa gupfa kenyege muri vision tugezemo, abo bayobozi buwo murenge babiryozwe.

    Igituma iyi si ibambi,nuko abantu.nubwo bitwa Abakristu ku izina gusa,banga kumvira inama Yezu yaduhaye muli Matayo 7:12 havuga ngo:"Icyo utifuza ko cyakubaho ugomba kwirinda kugikorera abandi".Kuba abantu banga kwishyira mu mwanya w’abandi,biteza akaga iyi si.Nibyo biteza intambara,ubusambanyi,ubujura,ruswa,akarengane,imishahara isumbana cyane kandi abantu baba bakorera Leta imwe,etc...Tujye twumva ukuntu isi izaba Paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 izaba nziza cyane,kubera ko izaba ituwe n’abantu bakundana gusa kandi bumvira Imana.Abakora ibyo itubuza,bose izabarimbura ku Munsi wa nyuma.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,dushaka Imana cyane.

    Yooooo gusa birababaje nihakorwe iperereza rwose. Gusa nyagasani amwakire twifatanyije nuwo muryango wajyize ibyago rwose

    Birababajye rwose.

    Birababajye rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa