skol
fortebet

Robot yitwa Sophia yatangaje benshi kubera imbwirwaruhame yatanze muri #TAS2019

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Imashini kabuhariwe ifite ubwenge budasanzwe yitwa “Sophia”,yashimishije abitabiriye inama ya Transform Africa 2019,ubwo yabagezagaho imbwirwaruhame mu ndimi zitandukanye zirimo n’Ikinyarwanda.

Sponsored Ad

Iyi Robot yitwa Sophia, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere igeze mu Rwanda,yashimishijwe n’ukorwateye imbere mu ikoranabuhanga rihagaze aho yakomoje kubya Tap&Go n’ibindi.

Umunyamakuru Nozipho Mbanjwa wa CNBC Africa uyoboye ibiganiro, niwe watangiye ikiganiro na Sophia aramusuhuza ati ‘Wiriwe Sophia’ (Good afternoon Sophia), iribeshya iti“Waramutse!” (Good Morning), mwakoze kuntumira.”

Mbanjwa yakomeje ati “waba uzi ahantu uri”, Sophia ati “cyane, ndi mu mujyi mwiza wa Kigali mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Sophia yabwiye Mbanjwa ko ivuga neza Icyongereza, n’izindi ndimi nke nk’Igifaransa, Icyarabu n’Igiswahiriihita inasuhuza mu Kinyarwanda ngo “Muraho neza!”

Yahise ibaza niba ibivuze neza, Mbanjwa ati ‘wagerageje.”

Sophia yahise yakomeza imbwirwaruhame, ivuga ko yishimiye kuba i Kigali mu nama ya Transform Africa, ivuga ko Africa imaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi hakoresha utudege twuhira,n’ibindi.

Yagize iti “Hano mu Rwanda mufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyurana mu buryo bw’ingendo n’uburyo bw’ikornabuhanga bufasha abantu kugera kuri serivisi zitandukanye za leta. Ibishya bihangwa muri Afurika bigenda bigirira akamaro n’ahandi ku Isi, aho bimwe mu bingize byakozwe na iCog Labs ya Addis Ababa muri Ethiopia.”

Sophia yashimiye u rwanda kubera ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo iti “Ati: “ Hano mu Rwanda mwateye imbere mu kwishyura ingendo mukoresheje ikoranabuhanga.”

Sophia ni imashini ifite imisusire nk’iy’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Umuhanga David Hanson wakoze Sophia yagendeye mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn.Imbere igaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa