RRA irishyuza Anne Rwigara imisoro ingana na Miliyari Enye z’amafaranga y’u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 2303

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, kirishyuza Anne Rwigara wari ukuriye uruganda rw’itabi rwa se, Nyakwigendera Assinapol Rwigara PTC we n’umunyamigabane bari kumwe witwa Neza Yvonne wari ushinzwe icungamutungo ko bagize uruhare mu micungire mibi y’imari yatumye uruganda rutishyura imisoro ingana na miliyoni 6.

Umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali mu Rwanda yanzuye ko Uwamahoro Anne Rwigara uyobora uru ruganda rw’itabi rwa se ndetse n’uyu mugenzi we baryozwa iyi misoro kubera ko bananiwe gucunga neza imari bakanyereza imisoro.

Urukiko rwavuze ko muri 2017 Anne Rwigara na Neza Yvonne wari umucungamutungo w’uruganda bagiye batanga amakuru atari yo ku byerekeranye n’imisoro ku bushake.

Nkuko amakuru dukesha Radio ijwi ry’Amerika abivuga,muri miliyari zigera kuri esheshatu y’imisoro ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyuza uruganda PTC, hamaze kubonekamo miliyari 1.7 yavuye mu mashini z’uruganda zatejwe cyamunara muri Kanama umwaka ushize ndetse n’itabi ryagurishijwe miliyoni 500 Frw muri Werurwe uwo mwaka.

Urukiko rwavuze ko Mukangemanyi Adeline wari ufite imigabane isaga 90 ku ijana muri uru ruganda ibyaha bitamuhama,bizaryozwa aba 2 gusa.Bagomba kwishyura miliyari zisaga 4.

Anne Rwigara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bazajuririra umwanzuro w’urukiko.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana:Umusore w’imyaka 24 yishe mama we umubyara

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi n’inzego z’Ubugenzacyaha nyuma yo kwica...
20 March 2019 Yasuwe: 2429 0

Wa munyarwanda umwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines...

Nyakwigendera Musoni Jackson yakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye...
20 March 2019 Yasuwe: 4477 0

Perezida Museveni ari ku mwanya wa 5 mu bakuru b’ibihugu bya Afurika...

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ari ku mwanya wa gatanu...
20 March 2019 Yasuwe: 2452 0

Kajugujugu ya RDF yakoreye impanuka muri Sudani y’Epfo

Indege y’igisirikare cy’u Rwanda RDF, yakoreye impanuka muri Sudani...
19 March 2019 Yasuwe: 5525 0

Perezida Museveni yandikiye ibaruwa irambuye Paul Kagame amubwira ibyo...

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museni yandikiye ibaruwa ndende mugenzi...
19 March 2019 Yasuwe: 8382 1

Nyagatare:Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imirambo 4...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu kagari ka Nyakigando, Umurenge...
19 March 2019 Yasuwe: 4671 0