skol
fortebet

Rubavu: Ibihumbi 300 bitabiriye kwiyamamaza kwa P.Kagame baciye agahigo katarakorwa ahandi

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi yakirirwe n’ibihumbi by’abatuye akarere ka Rubavu no mu nkengero zako bagera ku bihumbi 300 bari baje kumva imigabo n’imigambi azashingiraho muri manda y’imyaka irindwi.
Umubare w’ibihumbi 300 by’abitabiriye igikorwa cy’amatora ni wo waciye agahigo kuva igikorwa cy’amatora cyatangira mu cyumweru gishize.Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 03 Kanama na 04 muri uyu mwaka
Amafoto n’amashusho yafatiwe muri iki gikorwa agaragaza ibyishimo (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi yakirirwe n’ibihumbi by’abatuye akarere ka Rubavu no mu nkengero zako bagera ku bihumbi 300 bari baje kumva imigabo n’imigambi azashingiraho muri manda y’imyaka irindwi.

Umubare w’ibihumbi 300 by’abitabiriye igikorwa cy’amatora ni wo waciye agahigo kuva igikorwa cy’amatora cyatangira mu cyumweru gishize.Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 03 Kanama na 04 muri uyu mwaka

Amafoto n’amashusho yafatiwe muri iki gikorwa agaragaza ibyishimo by’ikirenga kubatuye I Rubavu, Paul Kagame yavugaga ijambo akakirwa n’abamubwira ko batazamutererana.

Mbere gato y’uko Perezida Kagame ageza ubutumwa ku baturage, bamuririmbiye indirimbo imenyerewe muri aka karere iririmbye mu rurirmi rw’ikigoyi yitwa “Nda ndambara yandera ubwoba” (Nta ntambara yantera ubwoba).

Agifata ijambo, Perezida Kagame na we yahise asubiza abaturage bayiririmbaga agira ati “Nanjye mbafite ntayantera ubwoba.”

Yakomeza avuga ko ubwuzu ari bwose mu baturage bemezaga ko bari kumwe na ‘Nta nambara batatsinda’.Mu ijambo rye, Kagame yakomeje gushimangira ko umubare w’abanyarwanda bamuri inyuma umuha imbaraga zo gukomeza guteza imbere Igihugu ngo azakomeza kubashakira ibyiza gusa.

Yagize ati “Nshaka ko amazi agera kuri buri wese maze mukore mwikorera, abacuruzi bacuruze, abahinga bahinge beze, aborora nabo batunge amagana batunganirwe. Igihugu twifuza kandi ni cyo gihugu dushobora kugeraho iyo twabishatse.”

Yavuze ko iterambere rigomba guhera kuri buri muntu na buri rugo akagera hose. yavuze ko ibyo bikubiye muri politiki ya FPR yo kutagira uwo iheza. Yavuze ko ibyo kugira ngo babigereho ni uko bazatora neza tariki 04 Kanama 2017

Ibitekerezo

  • Byiza cyane!!

    nibyizaaaaaa cyanneee kabamo Paul ntamugabo nimwe ku isi uramuhiga

    Kuba ari benshi ndabyemera ariko ibiuumbi maganatatu ni amakabya nkuru arebe kamere .ibyo bihumbi kugisenyi wabihurizahe kuburyo bihakwirwa ???? Gisenyi se yo ahubwo ituwe na bangahe ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa