addresiya
startimes

RUBAVU:Kimanda yavuze uburyo we na bagenzi be Imbwa bazimaze mu gace bazirya[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 4 September 2019 Yasuwe: 3010

Turinimana Innocent bakunda kwita Kimada, ni umusore w’ikimenyabose mu kagari ka Byahi ko mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hafi y’umupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.



Agace atuyemo azwiho kuba arya imbwa, ndetse muri aka gace ntazikihaboneka kuko yazimaze azibaga akazisangira na bagenzi be.

Ubwo abanyamakuru bamusangaga mu rugo iwe, yaberetse inzu abagiramo imbwa ndetse we na bagenzi be basangira imbwa bashimangira ko bamaze imyaka myinshi barya iri tungo ryo mu rugo rimenyerewe nk’iririnda urugo. Kimada ubwe ashimangira ko hagati y’umwaka wa 2000 na 2002 ari bwo yatangiye kubaga imbwa, mbere akaba yarajyaga azigura 500 ariko zigenda zihenda imwe ubu akaba ayibona ku mafaranga y’u Rwanda 8000.

Muri aka gace imbwa bazirya byeruye kandi ku bwinshi, Kimada yamamaye nk’uzihiga akanazibabagira

Kimada avuga ko ubuyobozi bwabanje kumwamagana ariko ntiyateshuka agenda yihisha akajya abaga imbwa akazisangira na bagenzi be. Avuga ko abo basangira, bateranya amafaranga yo kugura imbwa hanyuma bakayibaga bakayikaranga bagasangira, ndetse amakuru mpamo twakuye muri aka gace ni uko no mu bo basangira harimo umujyanama w’ubuzima muri aka gace.

Kimada avuga ko uretse kurya imbwa, hari n’igihe yariye injangwe kandi ngo yumvise iryoha cyane, ijya kumera nk’urukwavu ariko ikarurusha kuryoha. Izi nyama zose avuga ko ntacyo zitwaye kandi ngo azirya nta miti cyangwa ikindi kidasanzwe abanje kuzikorera.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Micomyiza yanenze abakwirakwije akadomo kashyizwe ku rukuta...

Umunyamakuru wamamye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda witwa...
31 May 2020 Yasuwe: 6712 0

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano...
29 May 2020 Yasuwe: 2135 0

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 832 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 20926 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1043 0

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe...
11 May 2020 Yasuwe: 1929 0