skol
fortebet

Rubavu: Umukiriya wa banki yibwe miliyoni 75 harakekwa abakozi bane

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Miliyoni 75 z’ amafaranga y’ u Rwanda yabikujwe kuri konti y’ umukiliya wa Equity bank ishami rya Rubavu mu buryo budasobanutse, birakekwa ko aya mafaranga yibwe n’ abakozi b’ iyi banki ndetse barimo no gukorwaho iperereza.
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko nyuma yo kuregerwa n’ umukiliya wibwe amafaranga yataye muri yombi abakozi bane barimo umuyobozi w’ ishami, abatanga muri banki babiri n’ umucungamutungo nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa polisi mu ntara y’ uburengerazuba CIP Eulade Gakwaya.
Yagize (...)

Yagize ati “Tariki 15 Mutarama ngo uwo mukiiriya yabikije amadorali 100, ku munsi ukurikiyeho yoherereza amadorali 88100, bivugwa ko uyu mukiliya ari we wemeje ko iki gikorwa kiba. Iperereza ry’ ibanze ryerekanye ko iki gikorwa aba uko ari bane bakifatanyanyije”

Abakekwa bavuga ko iki gikorwa cyo kohereza aya amadorali cyemejwe n’ uyu mukiliya akoresheje telephone nyamara ngo kuri iyo tariki uwo mukiriya ntabwo yari mu Rwanda ndetse ngo n’ umurongo wa telephone bavuga ko wemeje icyo gikorwa ntabwo wari ufunguye(telephone was offline).

Polisi igira inama abakozi ba banki ko bagomba gukurikiza inzira zagenwe kandi bakabanza kugenzura neza mbere yo kwemeza igikorwa cyo kohereza cyangwa kubikuza amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa