skol
fortebet

Rubavu: Umukongomanikazi yafatanwe amadolari ya Amerika 1,400 y’amiganano

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifunze umugore ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Sifa Wabusheru Divine nyuma yo kumufatana inoti 14 z’Amadolari ya Amerika y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko (nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza) yafatiwe ku mupaka w’igihugu cye n’U Rwanda (aho bita kuri Grande Barrière), ni mu kagari ka Kivumu, (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ifunze umugore ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Sifa Wabusheru Divine nyuma yo kumufatana inoti 14 z’Amadolari ya Amerika y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko (nk’uko ibyangombwa bye bibigaragaza) yafatiwe ku mupaka w’igihugu cye n’U Rwanda (aho bita kuri Grande Barrière), ni mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi.

Yasobanuye uko yafashwe agira ati,"Nk’uko bisanzwe ku bantu bose binjira mu Rwanda, Abapolisi b’u Rwanda bakorera aho hantu basatse umutwaro w’uwo mugore basangamo ayo madolari y’amiganano, baramufata, bamujyana aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi."

CIP Kanamugire yibukije ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu; bityo asaba buri wese gutanga umusanzu mu kurwanya ikorwa n’ikoreshwa ryayo aha Polisi amakuru atuma ikumira ibyo byaha no gufata ababikora.

Yakomeje ubutumwa bwe avuga ko amafaranga y’amiganano ateza igihombo umuntu uyahawe; hanyuma agira abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda; kandi baramuka batahuye ko ari amiganano bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego z’umutekano zibari hafi.

Yashishikarije kandi abacuruzi n’abandi bakira amafaranga menshi kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde igihombo bashobora guterwa no kuyakira.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo yacyo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa