skol
fortebet

Rubavu: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi azira gusoma umwana w’imyaka 10

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Complexe Scolaire de la Fraternite mu Karere ka Rubavu witwa Murigande Fulgence w’imyaka 37,yatawe muri yombi azira gusomera mu biro bye umukobwa w’umunyeshuli w’imyaka 10 yayoboraga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane mu masaha ya ya saa mbiri za mu gitondo nibwo uwo mwana yinjiye mu biro by’uyu muyobozi w’ishuri agiye gufata ibikoresho,ahita amusoma.

Uyu mwana yahise ataha ajya kubwira ababyeyi be nuko bitabaza ubuyobozi,bwahise bumushyikiriza station ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).Uyu mwarimu yahaswe ibibazo yemera ko yasomye uyu mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru aya makuru ndetse avuga ko bagiriye inama umubyeyi w’uyu mwana yo kwiyambaza RIB.

Yagize ati “Umubyeyi yaturegeye atubwira ko umuyobozi w’ishuri ashaka gusambanya umwana we hanyuma tumugira inama yo kwiyambaza RIB.”

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.

Ibyo ni ugushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa