skol
fortebet

Rubavu:Umwe mu beguye ku mirimo ye agiye gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

Kalisa Roger wari ushinzwe Imirimo rusange akegura ku kazi, yanenzwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu kubera kwishyura nabi ba rwiyemezamirimo bakoreye akarere ndetse akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya mu gutanga isoko ryo kubaka Centre de sante ya Rugerero.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ubwegure bwa ba Visi Meya Murenzi Janvier wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Uwampayizina Marie Grace wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage na Kalisa Roger wari Umukozi w’Akarere ushinzwe Imirimo rusange,batanze amabaruwa yegura ku munsi w’ejo.

Nk’uko byemejwe na Njyanama, Murenzi Janvier na Uwampayizina Marie Grace beguye ku bushake naho Kalisa asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.Aba bose njyanama y’akarere yabanenze kutagira uruhare mu kwihutisha iterambere mu karere ka Rubavu.

Kalisa Roger yanenzwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu kubera kwishyura nabi ba rwiyemezamirimo bakoreye akarere.

Uyu kalisa hamwe n’uwahoze ari Meya wa Rubavu, Sinamenye Jérémie, bakurikiranyweho gutanga amasoko bagendeye ku nyandiko mpimbano.

Aba bombi bafite urubanza bakurikiranyweho hamwe na Karasira Donath ushinzwe Imari mu karere n’abari bagize akanama k’amasoko barimo Niyonsenga Léonard, Gahunde Gilbert baregwa n’Ubushinjacyaha uburiganya mu guha isoko JOTTA Group ihagarariwe na Mutemberezi Jérôme isoko rya miliyoni 420 Frw ryo kubaka Centre de Santé ya Rugerero no kubaka Umudugudu wa Muhira kuri miliyoni 500 Frw.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa