skol
fortebet

Ruhango: Ibyo Perezida Kagame yabemereye....Yiyamamarije ahari abaturage bagera ku ibihumbi 100,000

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko abaturage bakwiye buri kimwe cyose cyatuma ubuzima bw’abo buhinduka, Umukuru w’igihugu yabijeje ko bazakomeza gufatanya muri byose.
Akarere ka Ruhango Perezida Kagame yatangiriyeho kagizwe n’imirenge icyenda, gafite ubuso bwa kilometero kare 626.8, kagaturwa n’abaturage 319 885.
Mu karere ka Ruhango, mu 2010 imiryango 27 % niyo gusa yari ifite amanyashanyarazi ariko mu myaka irindwi gusa, 17% imaze kuyagezwaho.
Yavuze ko mu minsi iri (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko abaturage bakwiye buri kimwe cyose cyatuma ubuzima bw’abo buhinduka, Umukuru w’igihugu yabijeje ko bazakomeza gufatanya muri byose.

Akarere ka Ruhango Perezida Kagame yatangiriyeho kagizwe n’imirenge icyenda, gafite ubuso bwa kilometero kare 626.8, kagaturwa n’abaturage 319 885.

Mu karere ka Ruhango, mu 2010 imiryango 27 % niyo gusa yari ifite amanyashanyarazi ariko mu myaka irindwi gusa, 17% imaze kuyagezwaho.

Yavuze ko mu minsi iri imbere, ubuyobozi abaturage bitoreye buzaba bushishikajwe no kubageza kuri byinshi birushijeho, bizatuma bagira ubuzima bwiza.

Ati “Turashaka guteza imbere ubuzima, amashanyarazi n’amazi bikiyongera, Abanyarwanda bakaramba.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bakoze mu myaka itambutse bizakomeza gukorwa.

Yavuze ko amashuri atanga uburezi bufite ireme, amavururo atuma ubuzima bw’abanyarwanda buzira umuze n’ibikorwa remezo aribyo abanyarwanda bakwiriye, bityo ‘abanyarwanda bagakira, bakagira umutekano, bagakomeza ubumwe, bakagira uburenganzira nyarwanda , uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba atabangamiye undi mugenzi we’.

Umuryango RPF-Inkotanyi ubinyujije ku rukuta rwa Twitter watangaje ko aha ku kibuga cya Kibingo hateraniye abaturage bagera ku bihumbi ijana (100,000).

Yabijeje ko hagomba gukorwa ibishoboka byose ubuzima bw’umunyarwanda bukaba bwiza kurushaho nk’uko abyifuza.

Yagize ati “Amashanyarazi akagera kuri buri muryango. Tukagira amashuri, abana bacu bose bagana bakiga, amashuri akora neza, yigisha neza, aha Abanyarwanda ubumenyi n’uburyo bw’imikorere kugira ngo bashobore guteza imbere imibereho yabo. Ubuzima, bakaramba, bakabaho neza uko bikwiye, uko tubishaka, uko abandi babishaka mu bihugu byabo.

Yunzemo ati “Tukagora imihanda, ibikorwa biduteza imbere, biteza imbere abantu mu kwikorera, guhahirana n’ amahanga duhereye ku bo duturanye … Abanyarwanda bakigira umutekano. Bagakomeza ubumwe, bakagira uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba.

Yavuze kandi ibimaze gukorwa bishingiye ku budasa Abanyarwanda bafite, aho ngo binakomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu Karere ka Ruhango:

Ingo zabonye amashanyarazi zavuye kuri 2.7% mu 2010 zigera kuri 27%. Ibi byiyongera ku kuba hari amatara acanira abaturage ku muhanda ku ntera y’ibilometero 21.

Mu buhinzi: Hegitari 29 470 z’ubutaka zaratunganyijwe zivuye kuri 24 420 mu 2010.

Ubutaka bwuhirwa muri aka karere bungana na hegitari 122

Ubuhunikiro bwavuye kuri 19 mu 2010 bugera kuri 38.

Inka zatanzwe muri Girinka zavuye ku 1943 mu 2010 zigera ku 10 178.

Abaturage bari benshi bamutegereje

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo njyewe no comet nubusanzwe nari mbyiteze nta gitangaza kirimo twemera HI Paul Kagame kandi nzabana nawe Imana igihe cyose izampa ubuzima

    Andika Igitekerezo njyewe no comet nubusanzwe nari mbyiteze nta gitangaza kirimo twemera HI Paul Kagame kandi nzabana nawe Imana igihe cyose izampa ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa