RUHANGO:Impanuka ikomeye y’imodoka yaguye mu mazi yahitanye abantu bose bari bayirimo[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 3 June 2019 Yasuwe: 3543

Mu Kagari ka Mwendo, mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, kuri iki Cyumweru habereye impanuka y’imodoka yaguye mu mugezi, ihitana abantu batandatu bari bayirimo bose .

Iyi modoka yaguye mu mugezi ni imodoka nto ya Mercedes Benz yari itwawe na Habumugisha Joseph w’imyaka 53 y’amavuko. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko yarimo abantu batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Emmanuel Ntivuguruzwa,yatangaje ko iriya modoka ngo yirukaga ica ahantu umushoferi yakekaga ko hakiri ikiraro kandi baragisenye bakubaka ikindi ku ruhande.

Habarurema avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba abari hafi bahise batabaza inzego zirimo iza Polisi ndetse kuri ubu imirambo ya ba nyakwigendera yakuwe mu mugezi yajyanywe ku Bitaro bya Gitwe.

Nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa abaguye muri iyi mpanuka bari bafite hari uwitwa Habumugisha Joseph 53 wari ufite indangamuntu yafatiwe Kicukiro.

Niyomwungeri Theogene w’imyaka 37 , afite indangamuntu yafatiwe Nyarugenge, Kanyandekwe Michael w’imyaka 31 ufite iyafatiwe Nyarugenge, Mukarubuga Erida w’imyaka 54 w’I Huye, Dushimimana Therese n’undi wa gatandatu bo imyirondoro yabo ntiramenyekana.

Polisi n’ingabo bageze ahabereye impanuka, bafatanyije n’ abaturage na kampani yitwa Fair Construction yazanye imashini, bashaka uburyo imodoka yavanwa mu mazi.

Bivugwa ko uwari utwaye imodoka yageze ku iteme riri mu Mudugudu wa Gafunzo ahari kubakwa umuhanda, arayoba imodoka ayishora mu mazi, kubera imvura yagwaga ari nyinshi amazi yari mu mugezi yayitembanye ariko ntiyagera kure.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDB yatangaje akayabo imaze kunguka kubera gufatanya n’ikipe ya...

Ubuyobozi bwa RDB buratangaza ko nyuma y’umwaka ushize u Rwanda rusinyanye...
20 August 2019 Yasuwe: 887 0

Abantu benshi bo mu Rwanda no muri Congo bakora ubucuruzi bwambukiranya...

Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biri...
20 August 2019 Yasuwe: 313 0

Ibyamamare birimo Louis Van Gaal,Ne-yo,Tony Adams,bizitabira umuhango wo...

Ibyamamare bitandukanye birimo uwahoze ari kapiteni wa Arsenal FC,Tony...
20 August 2019 Yasuwe: 743 0

NAMIBIA:Perezida Kagame na Madamu we bakiranwe icyubahiro kinshi[AMAFOTO]

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na...
20 August 2019 Yasuwe: 4948 1

KAGUGU:Hasanzwe umuntu wapfuye mu modoka itari imenyerewe muri ako gace...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu...
19 August 2019 Yasuwe: 5394 1

Nyamasheke: Imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda benshi barakomereka...

Mu karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu...
18 August 2019 Yasuwe: 3957 1