skol
fortebet

Rulindo:Abana 3 bahiriye mu nzu itabamo amashanyarazi ndetse batanatekeragamo

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 nibwo mu murenge wa Masoro w’ akarere ka Rulindo hamenyekanye inkuru y’ abana batatu bahiriye mu nzu babiri bakitaba Imana.

Sponsored Ad

Iyi nzu bahiriyemo ntabwo ibamo umuriro w’ amashanyarazi nta nubwo bayitekagamo, harakekwa ko byakozwe n’ abagizi ba nabi.

Aba bana bahiye ni uwitwa Pacifique Irasubiza w’umwaka umwe n’amezi atandatu (uyu basanze yapfuye), Kevine Niyitegeka w’imyaka itatu (yahiye cyane ajyanwa kwa muganga) na Fabrice Niyomugenga w’imyaka itanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro Ildephonse Ndahayo yavuze ko bamenye biriya byago mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ngo ababyeyi basize badafunze inzu abana bari baryamyemo. Ngo ubuyobozi bw’ibanze bwasanze hahiye uburiri abana bari baryamyeho kandi ngo ntibwari matola.

Bikekwa ko aba bana batwitswe ariko ubuyobozi bw’ umurenge buvuga ko bizemezwa n’ ibiva mu iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa