skol
fortebet

Rulindo: Polisi yafashe nyiri kariyeri yakoraga mu buryo butubahirije amategeko

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Habyarimana Jean Damascene yari imaze igihe ishaka kubera ibyaha akekwaho byo gucukura amabuye yo kubakisha mu buryo bunyuranije n’amategeko; ndetse ibyo bikorwa bye bigahitana umwe mu bakozi be.
Iyo mpanuka yabaye ku itariki 13 Nyakanga uyu mwaka. Yabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Habyarimana amaze kumenya (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Habyarimana Jean Damascene yari imaze igihe ishaka kubera ibyaha akekwaho byo gucukura amabuye yo kubakisha mu buryo bunyuranije n’amategeko; ndetse ibyo bikorwa bye bigahitana umwe mu bakozi be.

Iyo mpanuka yabaye ku itariki 13 Nyakanga uyu mwaka. Yabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Habyarimana amaze kumenya ko Polisi irimo kumushaka yarihishe nyuma y’aho umwe mu bakozi be agwiriwe n’itaka ubwo yarimo acukura amabuye yo kubakisha muri Kariyeri ye bikamuviramo urupfu; ariko ko Polisi yamushatse kugeza imufashe; hanyuma ikora vuba dosiye ye iyishyikiriza Ubushinjacyaha.

Yongeyeho ko nta cyangombwa na kimwe kimwemerera gucukura amabuye yo kubakisha yagaragaje.

IP Gasasira yibukije ko kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro na Kariyeri agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agatangira gukora iyo mirimo amaze guhabwa ibyangombwa bibimwemerera.

Yagize ati,"Gukora iyo mirimo nta byangombwa ni icyaha; kandi na none ni ugushyira mu kaga abayikora kubera ko hari abayikomerekeramo, abandi bakayigwamo. Abashaka gukora iyo mirimo n’abasanzwe bayikora bagomba kubahiriza amategeko n’ibindi bisabwa."

Yakanguriye ba nyiri ibirombe na Kariyeri kuzirikana umutekano w’aho bakorera iyo imirimo; akaba mu byo yabasabye harimo kuhashyira abarinzi kugira ngo hatagira awitwikira ijoro akayacukura mu buryo bw’ubujura dore ko ari bo akenshi bahagirira ibibazo birimo gukora impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yagize kandi ati,"Abakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro na Kariyeri bagomba kwibuka ko kugira ibikoresho by’ubwirinzi ari byiza ndetse ko ari n’itegeko, ariko na none bagomba buri gihe gusuzuma ko ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya."

Na none kandi ku itariki 14 z’uku kwezi undi mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yagwiriwe n’itaka bimuviramo urupfu ubwo yarimo acukura amabuye y’agaciro ya Wolfram mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kagari ka Bugaragara, mu murenge wa Shyorongi.

IP Gasasira yavuze ko inzego zibishinzwe zari zarahararitse imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho hantu.

Yagarutse ku ngaruka zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko agira ati,"Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri biri mu biterwa n’ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko. Ibi biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe ."

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa