skol
fortebet

Rulindo:Umutoni Marie Chantal yahukanye ata umugabo ageze iwabo arapfa

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Mu murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo, Akagali ka Butangampundu, mu rukerera rwo ku wa 9 Nzeri 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’umubyeyi witwa Umutoni Marie Chantal w’imyaka 30 wahukaniye iwabo mu mudugudu wa Kigabiro agahita apfa. Icyateye urupfu kikaba kitaramenyekana.

Sponsored Ad

Aya makuru yamenyekanye ubwo uyu nyakwigendera yasanzwe mu buriri byo ku ivuko aho yari yahukaniye dore ko yari yaje avuye ku mugabo mu masaha ya nimugoroba yahukanye nk’uko umugabo we yabitangaje

Munyampirwa Jean Claude, umugabo wa nyakwigendera yagize ati, “Nibyo koko umugore wanjye yavuye mu rugo nko mu ma saa kumi n’imwe agiye iwabo kuko yari amaze iminsi ajya gusenga atabimbwiye bigatuma nkora imirimo yo mu rugo, nkateka n’ibindi byinshi, mu gitondo ejo nahamagaye musaza we mubwirako mushiki we ananiye nza kumuboherereza bakamugira inama, nimugoroba rero nibwo yagiye ajyanye n’abana babiri dufitanye”.

Munyampirwa Jean Claude ahamya ko umugore we yari yahukanye

Uyu mugabo abajijwe uko yaba yamenye urupfu rw’umugore we, yagize ati, “Nabimenye mu gitondo mpamagawe na musaza we, ambwira ko umugore wanjye apfuye, naje ngezeyo koko nsanga yapfuye.

Abajijwe niba nta kindi kibazo cy’amakimbirane bari bafitanye, yavuze ko ntacyo, avuga ko ikibazo bagiranye ari uko yamubajije impamvu ajya gusenga atamubwiye, akamusaba ko agomba kujya iwabo.

Ku ruhande rw’umuryango uyu nyakwigendera avukamo, bavuga ko Umutoni Marie Chantal yahageze koko nimugoroba agahita ajya mu buriri, ariko akababwira ko hari icyo ashaka kubabwira azakibabwira bukeye bwaho. Nk’uko yari yabibabwiye, bagiye kumureba mu rukerera ngo bumve icyo ababwira basanga yashizemo umwuka.

Umuyobozi w’Akagali ka Butangampundu, Kamali Aaron, yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana kandi ko bagomba gutegereza ibizava mu isuzumwa ry’umurambo dore ko kuri ubu wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gusuzumwa ngo harebwe impamvu yateye urupfu.

Umutoni Marie Chantal asize abana babiri, umugabo we yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hagikorwa iperereza ngo habe habasha kumenyekana impamvu yateye urupfu rw’uyu mubyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa