RURA yashyize hanze ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 4 May 2019 Yasuwe: 2795

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, rwamaze gushyiraho ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa gatandatu, ku wa 04 Gicurasi 2019.

Ibi biciro bisimbura ibyo iki kigo cyari cyashyizeho muri Mutarama uyu mwaka, ubwo cyamanuraga ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

Mu busanzwe Litiro ya lisansi i Kigali ntiyagombaga kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,013 , mu gihe iya mazutu itagombaga kugurwa amafaranga arenze 1039.

Itangazo ikigo RURA cyashyize ahagaragara ejo ku wa 03 Gicurasi 2019, rivuga ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1096 i Kigali kuri litiro, na ho icya mazutu kikaba kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1091.

Ibi bisobanuye ko lisansi yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 83 yose kuri litiro, mu gihe Mazutu yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 52.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wifashishije Telefone yawe ubu mu Rwanda ushobora kumenya aho umuntu ushaka...

Ikigo cy’Abanyasuwede kitwa ‘Addressya’ cyatangije mu Rwanda ikoranabuhanga...
19 May 2019 Yasuwe: 9004 0

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wigambye ibitero byo muri Nyungwe yeretswe...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 17 Gicurasi 2019,nibwo...
17 May 2019 Yasuwe: 7273 2

MINEDUC yafatiye ibyemezo ikibazo cy’abana bajya gushaka ishuri mu bihugu...

Mu rwego rwo gukumira burundu ikibazo cy’abana bambuka umupaka bakajya...
17 May 2019 Yasuwe: 1801 2

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri...

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA)...
16 May 2019 Yasuwe: 2289 2

Kigali: Umugabo yatashye yasinze agwira umwana we w’uruhinja...

Umugabo utuye mu mudugudu wa Kabuye,Akagari ka Kagunga, mu murenge wa...
16 May 2019 Yasuwe: 3555 0

Menya byinshi ku Cyogajuru cya mbere cyakozwe n’abanyarwanda cyamuritswe mu...

Rwasat-1 ni icyogajuru cya mbere gikozwe bigizwemo uruhare n’abanyarwanda...
15 May 2019 Yasuwe: 1951 1