skol
fortebet

RURA yatangaje impinduka zikomeye zigiye gukorwa mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) bwatangaje ko guhera mu mwaka wa 2020 hagiye gukorwa amavugurura akomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali aho hagiye gukoreshwa ingengabihe yaba ku bashoferi n’abagenzi bikagabanya ibintu byo gutegereza cyane ku byapa.
Nkuko byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje RURA n’Abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019 mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rugeze mu gukemura ikibazo cyo (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) bwatangaje ko guhera mu mwaka wa 2020 hagiye gukorwa amavugurura akomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali aho hagiye gukoreshwa ingengabihe yaba ku bashoferi n’abagenzi bikagabanya ibintu byo gutegereza cyane ku byapa.

Nkuko byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje RURA n’Abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019 mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rugeze mu gukemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu, Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt. Col. Nyirishema Patrick yavuze ko hari gahunda yiswe “Public Transport Generation 2”, iteganyijwe gutangira mu 2020 kugera 2025, akaba ari urugendo rw’imyaka 5 rugamije gukemura bimwe mu bibazo byo mu myaka 6 ishize muri gahunda yiswe ‘Public Transport Generation One’ yatangijwe 2013-2019.

Yagize ati: “Ikigiye gukorwa muri iki kiciro cya 2, n’ukumenya amasaha nyayo imodoka ihagurukira, ku buryo umuntu azajya ava mu rugo azi ngo ndagera ku cyapa imodoka ihageze. Tugiye gutanga isoko rifunguye, duhamagarira abantu bose gupiganirwa gutanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange.

Tuzashyira imbaraga kandi mu kwigisha abashoferi kubahiriza ingengabihe, tuzashyiraho uburyo nagera mu cyapa atwereka ko yahageze kandi akahagerera igihe imodoka yagombaga kuhagerera.”.

Iyi gahunda nitangira mu mwaka utaha,abagenzi bazasezera ibyo gutegerereza igihe kinini imodoka ku byapa byo hirya no hino kuko hagiye kongerwa ibyerekezo bikava kuri 41, bikagera kuri 80.

Ibitekerezo

  • Murakoze cyane. Rekambashimire igitekerezo cyiza mwagize kuko wasangaga abantu batinze kugera kukazi kubera imodoka yatinze kuhagera bakamara nkisaha bategereje.Bibaye byiza haruduce tumwe natumwe twakongerwomo imodoka .Murakoze

    aba nabo kumara amafranga, basabako imodoka twegerana zicata ticket.

    Ikiganiro mwakoze nikiza kijyanye nagahunda iri imbere yo gutwara abantu ,ariko mu kwiye gutekereza imodoka nini zitwara abantu bicaye ari ngombwa kuko izi modoka abantu bagenda bahagaze niyo wicaye umuntu abaguhagaze heru. Mukwiye gutekereza ababyeyi bafite abana , ababyeyi batwite ,banyantegenke ,abasaza aba bose siko babona ababahagurukira ngo bicare.Kuki mudatanga isoko ry’ abazapiganwa mutashyira mo criteri y’imodoka zokwicara ngo murebe uko abapiganwa babikora bishimye, n’abagenzi muri rusange nabo nakwishima.Muzaba mufashije abanyarwanda benshi ari abintegenke ndetse n’abajya ku kazi ka buri munsi.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa