skol
fortebet

RURA yatangaje uko amaradiyo yo mu Rwanda arushanya kumvikana ku buso bunini

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Urwego ngenzuramikorere, RURA, rwashyize ahagaragara imibare mishya yerekana ko Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) biciye muri Radio Rwanda na radio z’abaturage zigishamikiyeho, kiza ku isonga mu kumvikana ku buso bungana na 98% bw’igihugu cyose, kikagubwa mu ntege na Radio Maria na KT Radio zumvikana kuri 80%.

Sponsored Ad

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 30 Nyakanga yerekana ko uko ibi bigo biza imbere mu kumvikana ku buso bunini ari nabyo bifite iminara myinshi isakaza amajwi (transmitter), kuko RBA ifite 28 mu bice byinshi by’igihugu, Radio Maria na KT Radio bikagira itanu.

Mu buryo zigenda zikurikirana mu kumvikana ku buso bunini kandi BBC yumvikana kuri 75%, Radio 10 na Radio Flash FM zikumvikana kuri 70%, izo zikaba zinakoresha iminara itatu iri ahantu hatandukanye, zigakurikirwa na Radio Salus yumvikana kuri 65% igakoresha iminara ibiri.

Nyuma y’izi radio hahita haza izindi nyinshi zumvikana kuri 60% by’ubuso bw’igihugu zikaba zinakoresha umunara umwe ndetse inyinshi zihurira ku wa Jari, zirimo City Radio, Contact FM, Isango star, K-FM, Radio Huguka, Radio one, Royal FM, KISS FM, Authentic radio, Conseil Protestant radio, Voice of Africa, Voice of Hope, Radio Umucyo, Ijwi rya Amerika, RFI, Fine FM, ADEPR radio na Sana Radio.

Urwo rwego runakurikirwa na Energy radio yumvikana kuri 30% cyane cyane mu duce twa Musanze; hagaheruka radio z’abaturage zirimo Isangano, Ishingiro na Radio Izuba zumvikana hagati ya 10 - 15 % bitewe n’aho iminara yazo iherereye .

Televiziyo zagenzuwe mu buryo bw’imbumbe

Mu buryo bugezweho bw’isakazamashusho rya televiziyo (digital), mu Rwanda hari ibigo bibiri bicuruza imiyoboro y’amajwi n’amashusho birimo RBA ifite iminara 14 mu bice bitandukanye na Startimes Media Ltd ifite iminara 18 ariko yo iherereye mu duce dutandatu.

RURA yatangaje ko televiziyo zikoresha iminara ya RBA zigera ku buso bungana na 80% mu gihugu hose mu gihe izikorana na Star Times zigera kuri 60% by’igihugu hose.

RURA yagize iti “Intego z’iyi nyandiko ni ukugaragaza intera ibi bigo bicuruza imiyoboro y’amajwi n’amashusho bishobora kugezaho. Ishobora kubifasha mu kuziba icyuho gihari kugira ngo bigeze aho ubu bitagera cyangwa byongere iminara mu duce ihari zitagezamo.”

Televiziyo zikoresha iminara ya RBA ni icyenda zirimo Televiziyo y’u Rwanda (RTV), Isango Star TV, Authentic TV, TV One, TV7, Kwese Free sports, Flash TV, Big Television Network (BTN) TV na Contact TV.

Naho televiziyo ziri ku murongo wa Startimes ni 10 arizo TV One , Goodrich TV, Flash TV, BTN TV, Authentic TV, Televiziyo y’u Rwanda, Authentic TV, Isango Star TV , TV10 na Victory TV.

Uko radio zirutanwa mu kumvikana ku buso bunini

1. Radio Rwanda: 98%
2. Radio Maria: 80%
3. KT Radio: 80%
4. BBC: 75%
5. Radio 10: 70%
6. Radio Flash FM: 70%
7. Radio Salus: 65%
8. Izumvwa ku buso bwa 60%
- City Radio,
- Contact FM
- Isango star
- K-FM
- Radio Huguka
- Radio one
- Royal FM
- KISS FM
- Authentic radio
- Conseil Protestant radio
- Voice of Africa
- Voice of Hope
- Radio Umucyo
- Voice of America
- RFI Radio
- Hobe Rwanda radio(Fine FM)
- ADEPR radio
- Sana Radio
9. Top 5 SAI Ltd radio (Energy radio): 30%
10. Community Radio: Isangano, Ishingiro na Radio Izuba: 10-15%

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa