skol
fortebet

Rusesabagina yabereye ikigwari Abatutsi bari bahungiye muri Mille Collines-UBUHAMYA BWA Bernard Makuza

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubwo imbaga y’Abatutsi barenga 1000 bahungiraga kuri Hoteli Mille Collines iherereye rwa gati mu mujyi wa Kigali, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ndetse akanaba Perezida wa Sena, yatangaje ko ari mu bo Paul Rusesabagina yatereranye.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina nyuma yo gufatirwa ahantu hataramenyekana.

Paul Rusesabagina urwanya Leta y’u Rwanda, akurikiranweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’iterabwoba byiganjemo ibyakorewe n’inyeshyamba za FLN mu duce dutandukanye tw’intara y’Amajyepfo.

Paul Rusesabagina yamenyekanye cyane muri Filimi yiswe “Hotel Rwanda’’ akinamo ari umukinankuru mukuru, ikagaragaza buryo ki mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarokoye Abatutsi barenga 100 bari bahungiye muri Mille Collines, ibyatumye ahundagazwaho ibihembo bitandukanye birimo n’icyo yahawe na George W. Bush wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu bari bahungiye muri Mille Collines, harimo na Bernard Makuza wagaragaje ubugwari bwose Paul Rusesabagina yagize atererana Abatutsi.

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Bernard Makuza wabaye Umujyanama mu by’amategeko w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, yahamije ko ubwe yihuriye na Rusesabagina bakavugana. Ati:

Nari nakubiswe navunaguritse, noneho ambona ntungutse, yari hariya binjirira [muri hotel] bita muri ’Lobby’, arandeba aravuga ati ’ndebera ba conseillers (abajyanama) ba Agata, ngo ‘aba bose n’abandi nibo baduteje ibi bibazo dufite ubungubu.

Nyuma yo kugera muri iyi hotel, Paul Rusesabagina ngo yatangiye gushyira ku nkeke abari barayihungiyemo abasaba amafaranga, akavuga ko utayabona amusohora akamuta hanze, ibitandukanye n’ibyo kurokora Abatutsi yahembewe. Makuza yagize Ati:

Yashyize ku nkeke rwose twebwe twari tuyirimo, navuga ku kigero cya hafi ya bose kuko yadushyiragaho inkeke atwishyuza amafaranga avuga ko abantu nibatishyura abajugunya hanze, kandi nk’uko mubizi icyo gihe Mille Collines yari ikikijwe na n’ingabo za FAR n’Interahamwe birirwa bajagata, binjira muri Mille Collines, ibyo ngibyo rero nkabibonamo n’ikintu cy’ubugome kuko muby’ukuri abantu bari mu kangaratete, bategereje ko bashobora no kwicwa umunota ku wundi.

Yunzemo ati:

Kuri we ntabwo yabifataga nk’ubuhungiro ahubwo yabifataga nk’uburyo agomba kubonamo amafaranga kuko hari n’abayamuhaye, abari bayafite birumvikana, kuko abantu ntabwo bahungaga bafite amafaranga, ariko n’abatari bayafite bagiye bamusinyira impapuro, ziriya zo kwemera ko uzishyura […] abantu bari muri ako kaga ukajya kubishyuza, kandi habaho n’icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Makuza avuga ko iri toteza rya Rusesabagina ryakomeje kugeza n’aho abakupira amazi, abantu bagatangira kunywa ayo muri piscine.

Avuga kandi ko ikinyoma n’ubugome bidashobora kurangira gutyo gusa, kuko ugira umunsi umwe wo kubibazwa imbere y’ubutabera, ari nabyo bibaye kuri Rusesabagina.

Magingo aya Paul Rusesabagina afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranweho.

Ibitekerezo

  • Makuza we, iki si igihe cyo kuvuga amagambo nkayo, aho umugabo aguye utereraho utwatsi, ngo "umugabombwa aseka imbohe" ! ni umugani waciwe na Rugaju rwa Mutimbo, ibwami bamutanze ngo yicwe ! nawe uti iki ?

    Rusesabagina Paul, azakatirwe urumukwiye. Siniyumvisha ukuntu yatinyutse kwishyuza abantu bari bamaze gukatirwa urwo gupfa. Icyo na cyo ni icyaha yakagombye kuzahanirwa kuko yabakoreye iyicarubozo. Ikindi, abantu bajye bamenya ko uwicisha inkota na we azayicishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa