skol
fortebet

Rusizi: Abasore babiri barashwe barapfa

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Saa tatu n’ iminota ibiri, kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, abantu bitwaje intwaro batamenyekana barashe abasore babiri mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barapfa.

Sponsored Ad

Byabereye mu isantere iherereye mudugudu wa Kinamba, mu Kagari ka Pera , mu murenge wa Bugarama.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais yatangarije UMURYANGO ko abishwe ari abasore babiri umwe yahise apfira aho barasiwe undi apfira kwa muganga nyuma yo kuhagezwa arembye.

Yagize ati “Ayo makuru niyo, byabaye saa tatu n’ imitona ibiri z’ ijoro, ni abasore babiri barashwe umwe apfira aho ngaho undi yaje gupfira ku bitaro bya Mibirizi kuko yagezeyo arembye cyane kuko bamurashe mu nda”

Abishwe ni Ngirimana Claude w’ imyaka 30 na Sinamenye Abdul wari ufite imyaka 32 ari nawe wapfuye nyuma.

Ntivuruzwa yakomeje avuga ko abo bagizi ba nabi bataramenyekana, avuga ko ubuyobozi bwihutiye gukura abarashwe mu muhanda no kugeza uwari wakomeretse kwa muganga.

Ntivuguruzwa yavuze ko bagikusanya amakuru ngo mu masaha ari imbere baraza kumenya icyabiteye.

Yagize ati “Ntabwo turamenya ababikoze turacyakusanya amakuru. Mu kanya hari inama y’ umutekano tugiye gukora izakuba irimo abaturage bose n’ abandi bayobozi bavuye hirya no hino turarushaho kunogereza hamwe ingamba”

Si ubwa mbere muri uyu murenge harasiwe abantu gusa Ntivuguruzwa yavuze ko nk’ ubuyobozi bw’ umurenge bataramenya niba bifitanye isano cyangwa niba ari ibishya.

Ibitekerezo

  • mwagiye muduha amakuru yuzuye mukareka kudutera ubwoba. ubwo se mu Rwanda yarasa abantu babiri hakabura ubona nibura imyenda abarashe bambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa