skol
fortebet

Rusizi: Gitifu w’akagari n’umuyobozi wa DASSO babatawe muri yombi bazira gukubitira abaturage mu ruhame babashinja ko ari abarozi

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere ka Rusizi n’umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Gitambi,bafunzwe bakekwaho gukubita abaturage bashinjwa n’abaturanyi babo kubarogera.

Sponsored Ad

Kuwa kane w’iki cyumweru nibwo abantu batandatu barimo abagabo bane n’abagore babiri bafashwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akagari, bashinjwa kuroga abaturanyi.

Abo bantu ngo bafashwe bitegetswe n’ubuyobozi bw’Akagari nyuma y’amakuru yari amaze igihe atangwa n’abaturanyi babo babashinja uburozi ariko nta gihamya n’imwe babifitiye.

Hari abaturage batatu bikekwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane babashinjaga ko babarogeye abana. Nyuma yo gufatwa babashyizwe mu ruhame, batangira gukubitwa abantu biganjemo abana bashungereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abo bantu bafashwe ndetse bagakubitwa n’Ubuyobozi bw’Akagari batuyemo bufatanyije na DASSO.

Ati “Hari ibindi nari nazindukiyemo mbimenye njyayo nsanga babaryamishije mu kibuga mbakuramo mbajyana mu cyumba cy’inama turaganira n’imiryango yabo birangira batashye.”

Iyakaremye yavuze ko abo bayobozi bakoze amakosa yo kwihanira abaturage kandi bakabikorera mu ruhame nta kimenyetso na kimwe gihamya ko ari abarozi koko.

Ati “Bitewe n’amakosa yakozwe harimo abantu bafunzwe barimo Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge na Gitifu w’Akagari, bari kuri RIB barimo gukurikiranwa.”

Iyakaremye yavuze ko yakomeje kubikurikirana agasanga ari amakimbirane asanzwe mu miryango kuko harimo umuntu ushinja umukwe we ko amurogera ndetse hari bamwe yaganirije, abasaba ko nabo babiganira mu muryango nyuma bamuhamagara bamubwira ko biyunze.

Minisitiri Busingye Johnston, yavuze ko ‘Umuyobozi w’Inzego utegeka ko abantu bakubita kuko bashinjwa amarozi atari byo ndetse ko iperereza ririmo gukorwa ku babigizemo uruhare’.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yamusubije iti “Abayobozi bo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi ari bo DASSO n’umukozi w’Akagari bahohoteye abaturage ubu bashyikirijwe inzego z’ubutabera. Iperereza ryimbitse rirakomeje!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa