skol
fortebet

Rusizi: Inzu yacururizwagamo imyenda n’ibikoresho bya plasitike yahiye irakongoka [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Inzu y’ubucuruzi iherereye hafi y’isoko rya Kamembe, yahiye irakongoka bimwe mu bicuruzwa byari biyirimo birashya ibindi bisohorwa inkongi igitangira kwaduka.Ibyahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni 15 na 20 FRW.

Sponsored Ad

Ahagana saa kumi z’amanywa nibwo iyi nzu ngo yatangiye gushya,abari hafi y’iri duka ry’imiryango 4 barwana no gusohora bimwe mu bicuruzwa,ibindi byose bihiramo.

Iyi nkongi y’umuriro itamenyekanye icyayiteye,yaturutse mu gikari cy’iyi nyubako hanyuma ikwira hose nkuko umucuruzi wayikoreragamo yabitangarije Radio Rwanda.

Yagize ati “Depot yose yahiye irakongoka,uretse ibicuruzwa byari imbere twashoboye gusohora hanze.Twacuruza amatisi n’ibikoresho bya plasitiki.Byari byinshi cyane kuko byari bifite agaciro ka miliyoni 15 cyangwa 20.

Uyu mugabo yavuze ko nta bwishingizi iri duka ryari rihari ndetse yemeza ko bakeka ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi washyizwe nabi muri iyi nzu.

Iyi nkongi y’umuriro ikimara kuba,hahise hitabazwa kizimyamwoto yo ku kibuga cy’indege I Kamembe iraza itanga ubufasha nubwo yahageze hangiritse byinshi.Ku bw’amahirwe nta muntu wigeze ahiramo cyangwa ngo akomereke



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa