addresiya
startimes

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero rya ADEPR

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 23 August 2019 Yasuwe: 4495

Umugabo witwa Kamuzinzi Daniel wo murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, avuga ko yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye ngo atazongera kuyisabisha akazi, abitewe n’uko ako yari yarasabye mbere kamuteje ibibazo bikomeye bigizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi b’itorero asengeramo rya ADEPR ari nabo bari abakoresha be.



Uyu mugabo avuga ko yafashe iki cyemezo mu mwaka w’2000, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi b’itorero rye bari bamaze kumugerekaho kunyereza amafaranga y’itorero akaza kurusimbuka. Ngo bari bayamugeretseho kuko yari yanze kubashyigikira mu mugambi wabo w’ubugambanyi.

Kamuzinzi Daniel yasobanuye ko ubundi ari umukiristu wo mu itorero rya ADEPR, ariko yarigiyemo mu myaka yashize abitewe n’uko igihe yari agiye gukora ikizami gisoza amashuri abanza, uwari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe yasabye ko uzagikora agomba kwerekana ifishi ya batisimu.

Yagize ati: “Mu1976 nagiye gukora ikizamini cya Leta cy’umwaka wa Gatandatu ndatsindwa nsubira gusibira, haza umu Minisitiri witwaga Mutembezi Pierre Celestin ndacyabyibuka yari Minisitiri w’ uburezi, atanga itegeko ko umuntu uterekanye icyemezo cy’ umubatizo atazakora ikizamini cya Leta, iwacu ntabwo bagombaga kumbatirisha mu badive kuko twigaga ku isabato kandi nagombaga nubundi gukora ikizamini cya Leta, najyanywe na mukuru wanjye rero wo kwa data wacu wari umupantekote”

Kamuzinzi yakomeje asobanura uko yaje kujya mu mashuri yisumbuye yayarangiza akajya mu kazi k’ubwarimu, nyuma yo kukareka nabwo yaje kubona akandi kazi ko kuba umucungamutungo w’itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Bugarama ari naho yaje kugirira ibibazo bigatuma atwika diplome ye ngo atazongera guhirahira ayishakisha akazi.

Muri iyi paruwasi ngo bamwe mu bayobozi bamusabye ko yashinja ibinyoma umupasiteri wari umaze kwibuka kugirango yirukanwe, arabyanga hanyuma bamugerekaho ko yanyereje amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri, bimugeza kure ariko aza kubirokoka bigaragara ko yari umwere, hanyuma atashye ahita afata icyemezo cyo gutwika dipolome ye ngo atazongera guhirahira ayishakisha akazi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble munyaribanje Thadée

    Ese Kiko uretse ibyo uwo mugabo avuga WE ubwe itorero ryo ribivugaho oki?

    August 2019

Inzindi nkuru

Moto zitubahirije amabwiriza yo kurwanya Coronavurus zatangiye gupakirwa no...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2020, ni bwo umunsi...
4 June 2020 Yasuwe: 1891 0

Umunyamakuru Micomyiza yanenze abakwirakwije akadomo kashyizwe ku rukuta...

Umunyamakuru wamamye mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda witwa...
31 May 2020 Yasuwe: 6909 0

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano...
29 May 2020 Yasuwe: 2169 0

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 888 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 21045 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1051 0