skol
fortebet

Rusizi-Muganza:Abaturage bashyingura ababo ku mbuga

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Muganza w’akarere ka Rusizi bavuga ko hari ubwo umuntu iyo apfuye banyirawe badafite ubutaka muri uyu murenge babura aho bashyingura ndetse hakaba n’ababa bafite ubutaka buto ku buryo biba ngombwa ko bacukura iruhande rw’ibikuta by’amazu yabo akaba ariho bashyingura. Aha ni ho bahera basaba inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bakabona aho bazajya bashyingura ababo bitabye Imana.

Sponsored Ad

Nsabimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza atangaza ko iki ari ikibazo yasanze muri umurenge kandi ko giteye inkeke kuko muri uyu murenge hari abaturage benshi bahatuye batahavuka ndetse batanahafite ubutaka bityo bikaba ngombwa ko iyo hagize upfa biba ikibazo muri uyu murenge. Uyu muyobozi avuga ko batangije ubukangurambaga mu baturage aho buri muturage azajya atanga amafaranga 1000 ku buryo bitarenze muri Gashyantare hazaba hamaze kuboneka ubutaka bwakwifashishwa nk’irimbi rusange.

Itegeko rigenga amarimbi mu Rwanda riteganya ko umuntu upfuye akwiye gushyingurwa mu irimbi rusange gusa hirya no hino haracyari uduce usanga abaturage bashyingura ku mbuga kubera ko batagira aho bashyingura mu buryo bwa rusange hakaba n’abahigeze ariko hakaza kuzura.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa