skol
fortebet

Rusizi:Ntakirutimana Laurence yakubiswe umuhoro mu mutwe n’umugabo we

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ruzizi haravugwa amakuru y’urupfu rwa Ntakirutimana Laurence w’imyaka 47, wishwe n’umugabo we Mateso Nepomscene amukubise umuhoro mu mutwe.

Sponsored Ad

Ibi ngo byabereye mu Mudugudu wa Rusizi, Akagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, nyakwigendera akaba yaguye ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama aho yahise ajyanwa akimara gukubitwa uwo mupanga mu mutwe.

Nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryankana, Ndayisaba Wellars yabitangarije Bwiza dukesha iyi nkuru, ngo uyu muryango ubana utarasezeranye, wari umaze imyaka 7 mu makimbirane y’urudaca bapfa ubusinzi bwa bombi.

Byavugwaga kandi ko uyu mugabo umugabo yemezaga ko umugore amuca inyuma, kandi uyu mugore bivugwa ko yarushaga imbaraga umugabo yajyaga amukubita bikomeye yarangiza akahukana, bugacya akagaruka bagasubirana ku buryo ngo imibanire yabo yari imeze nk’amayobera.

Ndayisaba Wellars akomeza avuga ko babonye umugabo agiye kurembywa n’inkoni z’umugore, ubuyobozi bwamuciye mu tubari twose two muri aka kagari ariko akajya ajya kunywera mu tundi tugari rwihishwa, ku buryo bamushyikirije RIB inshuro 2 yakubise umugabo, ariko kuko ngo bari bafite akana gato umugore ngo agahita arekurwa ngo aze kukitaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, umugore ataha saa tatu z’ijoro yasinze cyane akomanze umugabo yanga kumukingurira umugore akubita urugi, umugabo asohokana umuhoro ahita awumukubita mu gahanga apfa ageze ku kigo nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama.

Gitifu Ndayisaba ati: “Umugore yagejejwe ku kigo nderabuzima mu ma saa tanu z’ijoro apfa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, umugabo ahita atabwa muri yombi, umurambo w’umugore ujyanwa ku bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais yabwiye Bwiza.com ko uyu murenge ugaragaramo amakimbirane cyane mu bashakanye aturuka ku buharike n’ubushoreke buhiganje, ubusinzi bukabije n’ibibazo by’imitungo,akaba atari n’ubwa mbere umugabo yishe umugore.

Ati: “Si ubwa mbere kuko no mu kwa 10 umwaka ushize mu kagari ka Nyange umugabo yishe umugore na we bapfa ibibazo nk’ibyo byo gucana inyuma, umugabo arafunze, abana bagabagabanijwe imirayngo, n’aba tugiye kureba igikorerwa abana, tugasaba ingo zibana nabi kwirinda kwamburana ubuzima ahubwo bagakemura amakimbirane mu mahoro byakwanga bagatandukana aho kwamburana ubuzima.’’

Nyakwigendera Ntakirutimana Laurence asize abana 4 yabyaranye n’uyu mugabo n’abandi 2 umugabo yabyaye mbere, muri aba hakabamo uruhinja rw’umwaka n’amezi 10.

Ibitekerezo

  • Hanyuma se utu.mugano nawe ntiyarekurwa akajya kwita ku kana k’urihinja kajyaga kana urwitwazo umugore ntahanirwe ihohotera yakoreraga umugabo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa