skol
fortebet

Rusizi : Umugabo wicishije ishoka umugore we yakatiwe igifungo cya burundu

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Harerimana wishe umugore we Uwingeneye Anésia, mu ijoro ryo ku wa 16 Nzeri 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, amukubise ishoka mu mutwe yasinziriye,yakatiwe igifungo cya burundu.

Sponsored Ad

Uyu Harerimana Anastase w’imyaka 47 yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we, babanaga mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ahita akatirwa igifungo cya burundu mu ruhame.

Ku wa 15 Ukwakira 2019, nibwo Harerimana yatangiye kuburanishirizwa mu ruhame aho yemeraga ko yakoze iki cyaha cy’indengakamere agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yari yaracuze umugambi wo kwica umugore we kuko yari yaraguze ishoka akayibika mu cyumba bararagamo.

Ikindi ngo aba bombi bari babanye mu makimbirane kandi umugabo yari yarareze umugore we mu rukiko asaba ko batandukana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira nibwo Urukiko rw’Ibanze rwamukatiye gufungwa burundu mu cyemezo cyasomewe mu ruhame imbere y’abaturage.

Harerimana na Uwingeneye Anésia,bari bafitanye abana batandatu barimo umuto ufite imyaka itandatu n’umukuru ufite 19.Abaturage basabye Leta ko yafasha aba bana bagiye gusigara bonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa