skol
fortebet

Rusizi: Umukandida Mpayimana yabajijwe niba afite igisubizo ku kibazo cya caguwa

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe wiyamamariza umwanya wa Perezida w’ u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga yiyamamarije I Kamembe mu karere ka Rusizi yizeza abaturage ko nibamutora azakemura ikibazo cy’ ikurwaho rya caguwa.
Ubwo yakiraga ibibazo by’ abari baje kumwa imigabo n’ imigambi ye, Mpayimana yabajijwe niba nibamutora hari icyo azakora ku kibazo cy’ ikurwaho rya caguwa dore ko yari amaze kubabwira ko azateza imbere ubucuruzi buciriritse.
Mpayimana yavuze ko ikurwaho rya (...)

Mpayimana yavuze ko ikurwaho rya caguwa ari umwanzuro waje ufitiye akamaro Abanyarwanda bake ugereranyije n’ abari batunzwe na caguwa.

Yagize ati “ Itegeko rikuraho caguwa ryafatiwe guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda hashizweho inganda zikora imyenda, ariko ubusesenguzi njyewe nakoze cyari icyemezo gifitiye akamaro igice gito cyane cy’ Abanyarwanda. Niba hari Abanyarwanda benshi bakura imibereho muri caguwa bagomba kwiga uburyo izo nganda zitababangamira”

Uretse ikibazo cya caguwa Mpayimana yabajijwe niba aramutse atowe hari icyo yakora ku kibazo cy’ amazu y’ abatishoboye asenywa kuko atajyanye n’ igishushanyo mbonera.

Mpayimana yavuze ko abantu badafite ubushobozi bungana gusa ngo umuntu agomba kugira inzu abamo ijyanye n’ubu’hobozi bwe.

“Nta mpamvu yo gushyiraho amategeko y’ imyubakire umuturage wo hasi adashobora kubahiriza kuko nawe afite uburenganzira bwo kugira aho aba”

Ibitekerezo

  • Nyamara nkurikij’ibibazo aba bantu batanga biragaragarako Rupiyefu ihingira ku rwiri. Umutekano w’utatoye umwami Kagame no gusenyerw’amazu ni ibibazo bibangamiye abaturage tu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa