Umukecuru witwa Mukangwije Thacienne ukomoka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe,akagari ka Kamashangi yakoze igikorwa cy’urukundo ahinga imboga nyinshi ngo ajye agoboka abaturanyi batishoboye batanafite aho bazihinga kugira ngo abafashe gukumira imirire mibi.
Nkuko Radio Rusizi yabitangaje,uyu mukecuru w’umugiraneza yabonye imibereho ya bamwe mu baturanyi be batishoboye,ahitamo guhinga imboga nyinshi kugira ngo azabagoboke ntibazagerweho n’imirire mibi.
Igitangaje kurusha ibindi, nuko uyu mukecuru aha izi mboga abaturanyi be ku buntu nta kintu na kiguzi na kimwe abaciye.
Benshi mu babonye iyi nkuru y’uyu mukecuru bishimiye iki gikorwa cy’urukundo yakoze ndetsemwe akomoza kuri uyu mwaka wagaragayemo abanyarwanda bagiye bakora ibikorwa by’urukundo bidasanzwe nta gihembo bategereje.
YIO NIBYUZA SHENGE.Imana iguhe umugisha