Gasabo: Habonetse ibyobo bishobora kuba birimo imibiri 3000 y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Amakuru   Yanditswe na: Muhire Jason 10 April 2018 Yasuwe: 3100

Gasabo – Mu tugari tune (4) mu murenge wa Rusororo hari kuba igikorwa cyo kuvana imibiri y’abishwe muri jenoside mu byobo no gushakisha ibindi bitaraboneka bakavanwamo bashyingurwa mu cyubahiro. Muri Kabuga ya Kabiri icyobo cyagaragaye mu gikari cy’inzu ibamo abantu bamaze gukuramo imibiri myinshi, naho muri Kabuga ya Mbere haracyashakishwa icyobo kitwa CND ngo gishobora kuba cyarajugunywemo ababarirwa mu bihumbi.

Nduwayezu Alphred Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko igikorwa cyo gushakisha imibiri kirimo gukorerwa mu tugari tune (Mbandazi, Nyagahinga, Kabuga ya I na II) two muri uyu murenge.

Muri Kabuga I ahitwa kuri Kariyeri ku nzu yereye umuhanda mugari mu gikari cyayo habonetse icyobo batangiye gucukura kuwa kane w’icyumweru gishize.

Ubu bageze muri 18m mu kuzimu, baracyabona imibiri yangiritse cyane.

Nduwayezu Emmanuel Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Rusororo avuga ko bakiri kubona abantu muri iki cyobo.

Ati “hamaze kuvamo imibiri myinshi, usibye ko bakubiswe cyane babashwanyaguza imitwe yabo ubu turabona ibipande ibipande. Ngereranyije dushobora kuba tumaze gukuramo nk’imibiri y’abantu 50. Turateganya kuzabara imyenda n’inketo bari bambaye kuko kubara imibiri yo ntabwo byadukundira.”


Iki cyobo kiri mu gikari cy’inzu abazibamo bakodesha n’uwitwa Sibomana Faustin ubu utuye mu Ruhengeri, bavuga ko imbere y’iyo nzu hahoze bariyeri ikomeye cyane yiciweho abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba hano bavuga ko uyu mugabo yahamwe n’ibyaha byo gusahura muri Gacaca ariko ngo bigakekwako ko yatanze ruswa kugira ngo adakurikiranwa n’ibyaha by’ubwicanyi muri jenoside.

Iki cyobo cyabonwe n’umwe mu bakodesha hano wavuye koga maze yakandagira ahantu hagashaya agahita atabaza agiye kugwamo.

Nyiri izi nzu yaratumijwe ngo aze asobanure iby’icyo cyobo ariko yanga kuza avuga ko arwaye.

Gushakisha imibiri ikiri mu byobo biri no kubera mu kagari ka Kabuga ya mbere ahazwi nko mu Gahoromani ahashakishwa icyobo cyari kizwi nka CND ariko kitaraboneka.

Abacitse ku icumu bo muri aka gace bavuga ko icyi cyobo cyakomeje kubura kubera abantu banze gutanga amakuru nyayo y’aho kiri kandi ngo cyajugunywemo abantu benshi cyane.

Nduwayezu wa IBUKA ya hano ati “ni ukuvuga ngo abo bavanaga i Masaka, i Rusororo ruguru, i Gasogi, ku Muyumbu na hano mu Gahoromani babazanaga babashoreye bakabicira hano bakabata mu cyobo bari barise CND”

Abarokotse muri aka gace bavuga ko muri iki cyobo kitaraboneka hashobora kuba harimo imibiri y’abantu barenga ibihumbi bitatu (3 000)

Imyaka 24 ishize abagiye batanga amakuru y’aho kiri bose ngo usanga babeshya kuko bagishaka bakakibura, ndetse bigeze kuzana imashini irashakisha iraheba.

Ubu ariko bafite ikizere ko iki cyobo bashobora kukibona muri iyi minsi kuko ngo uwabahaye amakuru ari nawe watanze ayo ku cyobo cyo muri Kabuga ya II.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ingabo za UN zarutishije abatutsi imbwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bahungiye mu Kigo cya...
22 April 2018 Yasuwe: 1417 0

Nyinawabega warokotse jenoside yahaye inka umugabo wamwiciye umuryango...

Umukecuru witwa Nyinawabega Eugenie warokotse Jenoside yakorewe abatutsi...
20 April 2018 Yasuwe: 5202 2

Uko byifashe mu ishuri rya G.S.Trinite ryigeze kugaragaramo...

Ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaraye mu G.S. de la Trinte yatumye...
19 April 2018 Yasuwe: 1781 0

U Burundi bwirukanye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine

gihugu cy’ u Burundi cyahaye Umunyarwandakazi Nkomeza Christine amasaha 24...
18 April 2018 Yasuwe: 3881 0

Rutsiro: Iruhande rw’ I Kivu habonetse imibiri 25 y’ abishwe muri...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mata 2018, ahitwa mu Mazimeru Rugarambiro...
18 April 2018 Yasuwe: 1395 0

CNLG yagaragaje ko kuba mu matsinda yo kuri interinete y’ abarwanya u Rwanda...

Umunyamategeko wa Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko kuba...
17 April 2018 Yasuwe: 1496 1