skol
fortebet

Rutsiro: Bizimungu wari umugenzuzi w’imari afunzwe akurikiranyweho kurya ruswa ya miliyoni enye

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Umugenzuzi w’imari ya Leta mu karere ka Rutsiro, mu ntara y’Iburengerazuba, Bizimungu Jean Damascene, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha,Mbabazi Modeste yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko aya makuru y’itabwa muri yombi rya Bizimungu Jean Damascene ari impamo ndetse ngo ibyaha akurikiranyweho, yabikoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, ahagana saa mbiri n’igice.

Ukwezi kwavuze ko hari amakuru avuga ko umugenzuzi w’imari ya Leta mu rwego rw’igihugu rw’amakoperative (RCA) witwa Hitayezu Innocent wari umaze ibyumweru bibiri akorana na Bizimungu Jean Damascene mu kugenzura koperative yitwa KOPAKAMA, ari we watanze amakuru y’uko bagiye guhabwa ruswa, nyuma y’uko uyu Bizimungu yari amuzaniye miliyoni ebyiri kuri izo miliyoni enye yahawe.

Ibi ngo byebereye mu kabari kitwa Amahumbezi gaherereye mu mudugudu wa Kabiraho, mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati wo muri ako karere ka Rutsiro. Ngo uyu Bizimungu yaje kureba Hitayezu Innocent amusanga mu cyumba araramo amuha ibaruwa irimo miliyoni 2, amubwira ko ayahawe na HAKIZIMANA Frederic wahoze ari umuyobozi mukuru (CEO) muri Koperative ya KOPAKAMA ngo bamworohereze mu igenzura barimo kumukorera. Uyu wahoze ayobora iyi Koperative nawe ngo arimo gushakishwa.

Mbabazi Modeste uvugira RIB, avuga ko Leta yahagurukiye kutajenjekera na gato abakora ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, bityo inzego zitandukanye zikaba ziri maso kuburyo uzajya wibeshya wese amategeko azamuhana. Mbabazi Modeste avuga ko kuba nk’umugenzuzi w’imari ya Leta yaba ari we wakira ruswa ngo ye kugaragaza ukuri, ari ibintu bibabaje ariko amategeko agomba kumukurikirana.

Inkuru ya Ukwezi.rw

Ibitekerezo

  • Ruswa iba mu bihugu byose.Yaba iy’amafaranga cyangwa iya sex.Ubwami bw’imana bwonyine nibwo buzaca Ruswa,umunsi bwaje ku munsi w’imperuka iri hafi.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa