skol
fortebet

Rutsiro:Imodoka yakoze impanuka bamwe bacika amaboko

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Imodoka yari ivuye ahitwa Gisiza ifite umuvuduko ukabije yakoze impanuka ikomeye igeze mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro abantu babiri bacika amaboko abandi barakomereke nyuma yo kwikuba kuri Bordure,umushoferi wayo yahise yiruka.

Sponsored Ad

Ni imodoka nto itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ifite puranke nimero RAD375J yakoze impanuka ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo yari ivanye abagenzi ahitwa Gisiza mu karere ka Rubavu yerekeje mu karere ka Karongi.

Amakuru atugeraho nuko iyo modoka yageze mu ikorosi riri mu murenge wa Gihango ifite umuvuduko uri hejuru shoferi agerageje kuyiyobora iramunanira igonga borudire,babiri bari bayirimo umwe acika ikiganza cy’akaboko undi ukuboko kuracika ariko ntikwatana.

Abandi bose bakomeretse ku buryo bukomeye kuko bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya nta numwe usigaye.

Kugira ngo bagere kwa muganga bagobotswe n’umuyobozi w’ibitaro bya Murunda aho yajyanye abarembye cyane naho abandi bajyanwa n’imodoka yari ihageze ndetse n’imokaya polisi ikorera kuri Congo Nile.

Ibitekerezo

  • Nibihangane Kukobibaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa