skol
fortebet

Rutsiro: RIB yakanguriye abaturage kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije nyuma y’ibiza bimaze guhitana abantu 50 muri 2019

Yanditswe: Tuesday 21, May 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwasabye abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati, kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije nyuma y’aho abantu bagera kuri 50 mu Rwanda hose bapfuye mu mezi 5 ashize bazize Ibiza byaturutse ku byaha byo kwangiza ibidukikije.

Sponsored Ad

Mu bukangurambaga buzenguruka hirya no hino mu gihugu RIB yise “sobanukirwa ibyaha ubyirinde ubirinde n’abandi” kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 21 Gicurasi 2019 yasuye akarere ka Rutsiro aho yakanguriye abagatuye kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Col. Ruhunga Kibezi Jeannot,yabwiye abatuye akarere ka Rutsiro ko kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije ari ingenzi kuribo kuko mu mezi 5 ashize abantu bagera kuri 5 bahitanywe n’ibiza byaturutse ku byaha byo kwangiza ibidukikije mu gihe abagera ku icyenda bakomeretse.

Yagize ati “Uyu munsi mbasabe kandi tuzahora tubibasaba ko twubaha ibidukikije,tukabibungabunga ndetse tugakurikiza amategeko n’amabwiriza kugira ngo tubeho ubuzima bwiza ndetse n’abazadukomokaho.

Nk’ubu ngubu mbahaye urugero muri uyu mwaka wa 2019,mu mezi 5 gusa abantu 50 bamaze kubura ubuzima bwabo kubera ibidukikije byahungabanyijwe,abagera kuri 41 bamaze gukomereka.Ibi mvuga n’ibigendanye no kutubahiriza amabwiriza agendanye no gucukura amabuye y’agaciro gusa,ntavuze ibindi biza bihitana abantu.Muri Rutsiro yonyine,hamaze gupfa abantu 8 mu mezi 5 ashize kuva uyu mwaka utangiye.Hamaze gukomereka abantu 9,ubwo murumva uburemere bwabyo.”

Ministiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango,yabwiye abanya Rutsiro ko amabwiriza yo kurengera ibidukikije Leta yashyizeho atagamije guhima abantu ahubwo yashyizweho kubera inyungu rusange no kugira ngo umutungo rusange Abanyarwanda bahuriyeho we kwangirika.

Yagize ati “Dufite ibintu bitandukanye byangiza ikirere,bigahumanya umwuka duhumeka ariko amashyamba afite uruhare rwo kuyungurura wa mwuka tukabona umwuka mwizadukeneye kugira ngo tubeho neza.Ikindi kigize ibidukikije ni umutungo kamere w’amazi,ntawabaho nta mazi.Amazi ni umutungo kamere dukwiriye kubungabunga,twubahiriza amabwiriza ya metero zegereye ibiyaga cyangwa imigezi zitagomba gukoreshwa.

Ni ibintu biba byarashyizweho bitagambiriye guhima uwo ariwe wese ahubwo bigamije inyungu rusange kugira ngo wa mutungo kamere duhuriyeho twese we kwangirika.Iyo tuvuze kurwanya isuri ni ukugira ngo tubukomeze,bwe kugenda.”

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati baganiriye na Umuryango,badutangarije ko bishimiye ubu buwkangurambaga bwa RIB ndetse biteguye kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kugira ngo abacukura za gasegereti mu buryo butemewe,abatema ibiti uko bishakiye bakumirwe.

Nirere Clementine yagize ati “Numvise ko iyo wangije ibidukikije ingaruka zikugeraho ari nyinshi.Bavuze ko hari abantu bapfuye kubera ibidukikije.Niyemeje ko nimbona umuntu uri kwangiza ibidukikije ngomba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo akurikiranwe,adateza ibyago abandi.”

Uwimana Jean Bosco yagize ati “Hari abatega imitego mu Kivu itemewe n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ariko turasaba Leta gukomeza gukora ubukangurambaga mu nzego zo hasi kugira ngo ibyaha bwo kwangiza ibidukikije bicike.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Col. Ruhunga Kibezi Jeannot,yabwiye abatuye Rutsiro ko icyaha cyo kwangiza ibidukikije kitagira ingaruka ku muntu umwe ahubwo kigira ingaruka ku isi,ku gihugu ndetse gishobora gutuma abantu bazima, ariyo mpamvu umuntu ufatiwe muri ibi byaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka kugera ku myaka 10 bitewe n’uburemere bw’icyaha.Yasabye abantu kwitabaza nimero ya 166 igihe cyose bashaka gutanga amakuru ku byaha byo kwangiza ibidukikije.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bakunze gukora ibyaha byo kwangiza ibidukikije birimo gutema ibiti,gucukura gasegereti mu buryo butemewe,kuroba amafi mu buryo bunyuranyije amategeko,n’ibindi.

Umuyobozi wa RIB yavuze ko bakoze ubu bukangurambaga mu rwego rwo gusobanurira abaturage ingaruka mbi zo kwangiza ibidukikije ndetse abarenze ku mategeko bagahanwa ariko basobanukiwe neza icyo amategeko avuga.

Mu mwaka wa 2017,mu gihugu hose hakozwe amadosiye 231,hafungwa abantu 513 bazira kwangiza ibidukikije.Mu burengerazuba hakozwe amadosiye 97.Muri Rutsiro hakozwe amadosiye 13.

Muri 2018 hakozwe amadosiye 225 mu gihugu hose, hafungwa abantu 396.Mu Burengerazuba hakozwe amadosiye 81.Muri Rutsiro hakozwe amadosiye 10 byatumye RIB itangaza ko yifuza ko ibyaha byo kwangiza ibidukikije bicika burundu.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa