skol
fortebet

Rwamagana: Abandi bantu 70 bafashwe bari kureba imikino ya UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

Abantu 70 bo mu karere ka Rwamagana bafashwe barenze ku mabwiriza agenga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,aho bafashwe bari kureba imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Abantu bamwe basanzwe muri salle yerekanirwamo imikino, abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini I Rwamagana.

Amabwiriza ajyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,avuga ko Abanyarwanda bose bagomba guhagarika ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame muri iki cyumweru.

Abafashwe bose uko ari 70 bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ kugira ngo bagororwe ndetse bibutswe amabwiriza agenga icyumweru cyo kwibuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere ka Rwamagana, hemejwe ko aba bantu babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

Aba bantu 70 b’i Rwamagana baje bakurikira abandi 25 bafashwe bari kurebera umupira mu gikari cy’uwitwa Mutabazi William, i Ngoma, ku munsi w’ejo taliki ya 10 Mata 2010

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa