skol
fortebet

RWAMAGANA:Nduwayezu yasanzwe yapfuye bivugwa ko yazize inzara yatewe n’amasengesho yo kwiyiriza

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe hafi y’urugabano rw’Aka Karere n’Akarere ka Gasabo hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Jean Bosco Nduwayezu bikekwa ko yazize inzara yatewe n’amasengesho yo kwiyiriza akunze kuba muri ako gace.

Sponsored Ad

Uyu murambo wabonetse ku wa Kabiri taliki 11 Kamena 2019,mu mudugudu wa Cyarutabana, Akagari ka Nyamirama, watoraguwe n’abana bari bagiye gutashya.

Kuko nta gikomere nta n’ikimenyetso cy’uko yanizwe cyangwa yasagariwe mu bundi buryo birakekwa ko yaba yarazize inzara.

Iruhande rw’umurambo wa nyakwigendera bahasanze Bibiliya n’igitabo k’indirimbo bivugwa ko zihimbaza Imana, na telefoni ebyiri zo mu bwoko bwa Techno, indangamuntu n’ikarita y’uko yabaga mu Nkeragutabara (Reserve Force).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Daniel Zamu yavuze ko hari ibinini byo mu bwoko bwa Amoxicillin basanze mu mufuka w’imyenda y’uriya mugabo.

Avuga ko kuba nta wundi muntu wari hafi aho ngo abe yatanga amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bigoye kumenya icyamuhitanye ariko ko bishoboka ko yaba yarahitanywe n’inzara.

Ati “Umuntu yakeka ko yaba yishwe n’inzara, gusa kuko nta muntu bari kumwe, ntawamenya.”

Zamu avuga ko aho basanze umurambo ari ahantu hajya hasengerwa n’abantu baturutse hirya no hino ariko ngo ubu byaragabanutse, hasigaye haza bake bake.

Yemeza ko kugabanuka k’umubare w’abazaga gusengera ku musozi wa Fumbwe byagabanuwe n’ibiganiro ubuyobozi bw’Umurenge bwagiranye n’abazaga kuhasengera hamwe n’abahaturiye kugira ngo babumvishe ko gusenga Imana ikakumva ‘bidasaba kujya mu butayu’.

Nduwayezu Jean Bosco bamusanze ku muhanda uva Rwamagana ugana ahitwa Gicaca muri Gasabo.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri mu murenge wa Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Ibitekerezo

  • Birashoboka ko yishwe no kwiyiriza ubusa mu masengesho.No mu butayu bwo kwa Masasu I Masoro (Restauration Church) haherutse kugwa umuntu wagiye gusenga.Amadini asigaye ashuka abayoboke babo,bikabagiraho ingaruka nyinshi.Urugero,Pastors bababeshya ko nibatanga Icyacumi Imana izabaha imigisha myinshi:Ubukire,Akazi keza,Promotion,Fiyanse,etc…Cyangwa bakababeshya ko babasengera bagakira Inyatsi n’Umwaku.Mu minsi ishize,Apotre Masasu (wiyise Apotre) yabwiye abayoboke be yuko Icyacumi ari “umusoro w’ijuru”.Ni akumiro.Muzi abagore n’abakobwa Pastors babeshya ko Imana yabategetse kuryamana nabo.Cyangwa bakabakora ku gitsina n’amabere ngo barimo kwirukana aba Dayimoni.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera.Bisaba kubanza gushaka umuntu uzi neza Bible mukayigana ku buntu.Barahari kandi ni benshi.Abayehova iyo ubibasabye bagusanga iwawe mukigana Bible ku buntu,rimwe mu cyumweru,umunsi wihitiyemo.

    Kwiyiriza utubaha imiterere yumubiri ni ukwiyahura. Mujye murebera ku basiramu: bagira isaha bafunguriraho niyo basorezaho. Naho abakurisitu nta mabwiriza agenga kwiyiriza. Yezu yarinze asubira kwa se atabivuze. Ahubwo se ubundi mubikurahe mwa ba paditoro mwe?

    Imana iti "nimubura ubwenge nzabata"abakristu b`iki gihe buzuye ubwenge buke n`ubujiji ndengakamere,ubuse nk`uwo azize iki?hano I Rusizi Munyagatare ku Mazi muzahanyarukire mwirebere uko abakristu birirwa binaganitse kumukingo no munsi y`amabuye ngo bari guhangana n`amadayimoni.gusa leta nirebe uko yabafasha bakire ubwo bujiji.murakore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa