skol
fortebet

Rwamagana yongeye kuba iya mbere mu mihigo, Nyanza iba iya nyuma

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 n’amanota 84.5%, umwanya nubundi aka karere kari kajeho mu mihigo y’umwaka ushize.

Sponsored Ad

Kuri uyu mwanya, aka karere ka Rwamagana kakurikiwe na Gasabo na Rulindo ya gatatu mu gihe akarere ka Nyanza ariko kaje gaherekeje utundi .

Mu mwaka ushize, Akarere ka Rwamagana ni ko kari kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017 n’amanota 82.2%, none uyu mwaka amanota yariyongereye kagira 84.5% mu mihigo y’uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze cyane ku kureba uko uturere twagize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu,aba aribyo bashingiraho batanga amanota.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, we yagarutse ku kuba umusaruro wari witezwe uyu mwaka atariwo wagezweho kubera ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’igihugu bigira ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe.

Minisitiri Kaboneka yanavuze ko mu mihigo y’umwaka utaha 2018/19 Uturere tuzinjiza miliyari zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo mu bikorwa bizashyirwamo imbaraga mu kubiteza imbere, harimo iby’ubworozi, ubuhinzi, kubakira abatishoboye, itorero n’ibindi byose bikazatwara asaga miliyari 509 Frw

Dore uko utundi turere twakurikiranye n’amanota icumi twa mbere twagize
1.Rwamagana:84.5%
2.Gasabo:82.5%
3.Rulindo:82.5%
4.Gakenke:80.4%
5.Kicukiro:77.5%
6.Gicumbi:76.3%
7.Kayonza:74.9%
8.Gatsibo:73.5%
9.Rubavu:72.8%
10.Rutsiro:72.4%
11.Bugesera
12.Ngororero
13.Kirehe
14.Nyagatare
15.Musanze
16.Muhanga
17.Nyamasheke
18.Nyabihu
19.Huye
20.Nyarugenge
21.Karongi
22.Ngoma
23.Rusizi
24.Nyaruguru
25.Gisagara
26.Kamonyi
27.Burera
28.Nyamagabe
29.Ruhango
30. Nyanza

Ibitekerezo

  • Cong rulindo district

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa