skol
fortebet

’Uburezi buriho buratanga icyizere ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda’ Rwamukwaya

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda n’ Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ushinzwe amasomo y’ ubumenyi ngiro Olivier Rwamukwaya aremeza ko uburezi buriho mu Rwanda butanga icyizere ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda.
Ni mu gihe abize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buhamya batanga bavuga ko mu mashuri habagamo ivangura rishingiye ku moko, ndetse no guhitamo abanyeshuri bakomeza mu mashuri yisumbuye bigashingira ku moko.
Mu (...)

Mu butumwa Rwamukwaya wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye yashyize kuri Twitter yavuze ko kuba u Rwanda rworohereza Abanyarwanda bose kwiga bakanigishwa ibikenewe ku isoko ry’ umurimo bitanga icyizere ko nta Jenoside izongera ku mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba abanyarwanda bose boroherezwa kwiga (Access to Education), bagahabwa uburenganzira n’amahirwe bingana mu burezi (Equity) kandi bakigishwa ibikenewe ku isoko ry’umurimo (Relevance) ni bimwe muri byinshi bitanga icyizere ko nta jenoside izongera kubaho mu Rwanda.”

Leta Rwanda ifite gahunda y’ uburezi kuri bose. Na gahunda yo guteza imbere ubumenyi ngiro, nibuga 60% by’ abanyeshuri bose biga bakajya biga amasomo y’ ubumenyi ngiro abafasha kwihangira imirimo igihe barangije kwiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa