Rwanda Day yagombaga kubera mu Budage yasubitswe bitunguranye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 August 2019 Yasuwe: 4831

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Rwanda Day yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Kanama 2019,nibwo iyi minisiteri ibinyujije kuri Twitter yayo yatangarije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko iyi Rwanda Day yagombaga kubera mu Budage yimuwe.

Bagize bati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane iramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day, yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2019, yasubitswe kubera impamvu zitunguranye.”

Rwanda Day yagombaga kubera mu mujyi wa Bonn,uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.Byari byitezwe ko iyi Rwanda Day izitabirwa n’abantu bagera ku 1200.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko itariki Rwnda Day yimuriweho izatangazwa mu minsi iri imbere ndetse yisegura ku bo iki cyemezo kibangamira.

Rwanda Day isubitswe nyuma y’umunsi umwe hasubitswe umuhango wo gusinya imihigo wagombaga kuba kuri uyu 13 Kanama 2019.

Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.

Rwanda Day n’munsi mwiza wahariwe Abanyarwanda baba hanze y’igihugu "Diaspora"aho bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame, bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo ku iterambere ry’igihugu cyabo.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rusizi: Gitifu w’akagari n’umuyobozi wa DASSO babatawe muri yombi bazira...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere...
19 October 2019 Yasuwe: 3785 0

Umubiri wa nyakwigendera Brig. Gen. Andrew Rwigamba wagejejwe mu...

Ku isaha ya saa Saba z’ijoro ryakeye nibwo umubiri wa nyakwigendera Brig...
19 October 2019 Yasuwe: 3097 1

Nyagatare: Umwarimu muri kaminuza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya...

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ukomoka muri...
19 October 2019 Yasuwe: 2646 1

Nyiri Televiziyo ya Goodrich yaburiwe irengero ari guhigwa bukware

Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, akomeje...
19 October 2019 Yasuwe: 5801 0

Umufasha wa Ben Rutabana yahakanye ibaruwa imaze iminsi icicikana mu...

Umufasha wa Benjamin Rutabana yahakanye ibaruwa imaze iminsi icicikana mu...
19 October 2019 Yasuwe: 3950 0

Ben Rutabana wari waraburiwe irengero amaze ukwezi mu gihugu cya...

Amakuru mashya yagiye hanze, ahamya ko Ben Rutabana ari muri Uganda kuva mu...
19 October 2019 Yasuwe: 12209 0