skol
fortebet

Rwanda:Hari gukusanywa amazina y’abagiye basambanya abana kugira ngo ashyirwe ku karubanda

Yanditswe: Tuesday 24, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Mu Rwanda inzego z’ubutabera zirimo kwiga ukuntu amazina y’abantu basambanya abana yazajya ashyirwa ku karubanda abantu bose bakabamenya aho kuri ubu harimo gukusanywa imibare banitegura mu rwego rw’ikoranabuhanga uko amazina yabo yagaragazwa ariko ibi bikaba ari ibintu bikiganirwaho n’inzego zitandukanye.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubucamanza cyizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango Nyarwanda”.

Ni nyuma y’ikibazo cy’umunyamakuru w’imwe muri radio zikorera mu Rwanda wabajije icyo urwego rw’ubutabera ruteganya gukora ku kibazo cy’abantu basambanya abana gikomeza gufata intera aho gucika, akomoza no kubavuga ko bamwe mu bakabaye baca ibi byaha na bo baba babikora akaba ari yo mpamvu bidacika.

Avuga kuri iki kibazo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yavuze ko iki ari ikibazo kimaze iminsi kiganirwaho n’inzego zitandukanye. Ati:

Ibi byerekeranye no kuvuga, ngo amazina bajye bayatangaza mu bitangazamakuru cyangwa izindi ngamba zafatwa, ni ibintu bimaze iminsi biganirwaho, ni naho abashingamategeko bavuga bati ese hajyaho andi mategeko yatuma amategeko ariho avugururwa mu buryo abantu bajya batangazwa, iki ni ikibazo kikiganirwaho ntabwo nababwira ngo kizajya muri uyu murongo cyangwa uwuhe, ariko icyo nababwira nuko inzego zose yewe n’urwego rw’ubucamanza n’inzego zindi dufatanya; RIB na Parike, ubushinjacyaha bukuru, twese twahagurukiye kugirango turebe ukuntu iki kibazo, cyane cyane mu gukurikirana ibyaha, byakwihuta …bikajya bishobora gukemuka vuba.

By’umwihariko ku kibazo cyo gutangaza amazina y’abakora ibyaha byo gusambanya abana, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagize ati: “Ku byerekeranye na kiriya wavuze, cyo kuba batangaza amazina, cyo kizajyana nyine n’amategeko mashya yashobora guhinduka noneho ibyo bintu bigashobora gukorwa, kuko abadepite bamaze iminsi babiganira.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo

Yongeyeho ko ikigomba kumvikana cyane, ari uko hari gufatwa ingamba zose zatuma ibibazo bikemuka harimo kwigisha abantu no gukumira ibyaha mbere y’uko bikorwa ndetse no kureba impamvu yabyo.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko bari mu myiteguro y’uko ayo mazina yashyirwa ku karubanda. Ati:

Mu rwego rw’ubushinjacyaha, turi gukora imyiteguro kugirango ayo mazina abe yashyirwa ku karubanda, icyo bita mu Cyongereza “sex offenders registry”, turi gukusanya imibare y’abakatiwe burundu kuba barakoze icyo cyaha, ndetse tunitegura no mu rwego rw’ikoranabuhanga ariko tunabiganira n’izindi nzego kugirango igihe nikigera cyabyo nk’uko babisobanuye, ayo mazina abe yagaragazwa.

Nk’uko imibare ibigaragaza, icyaha cyo gusambanya abana kigenda gifata intera uko umwaka uje undi ugataha.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 bari 17,337, muri 2018, umubare wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

Imibare ya 2020 yo ntirashyirwa ahagaragara ariko birashoboka ko ishobora kuzamuka, bitewe n’igihe abana bamaze batajya ku mashuri, kubera icyorezo cya Coronavirus, ibintu bishobora kuba byarahaye urwaho abantu basambanya abana.

Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwe yavuze ko mu gihe inzego z’ubucamanza zikomeje kunoza imikorere yazo ariko bikagaragara ko hari ibyaha bimwe bikomeje kwiyongera, hakwiye no kurebwa icyakorwa mu rwego rw’ibihano, mu gukomeza gushakisha umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa