skol
fortebet

Rwanda:Ibihano bihanishwa uwagejeje saa mbili z’ijoro ari mu muhanda

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Gicurasi amategeko ya gahunda ya Guma mu Rugo yorohejwe bamwe bagatangira imirimo no gutembera utarenze intara n’Umujyi wa Kigali, hashyizweho amabwiriza ko kuva saa mbiri z’ijoro nta muntu ugomba kuba akiri mu muhanada, ubirenzeho akabihanirwa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko kuba hari abantu polisi ifata barengeje saa mbiri z’ijoro batarataha ikabajyana kuri stade cyangwa ahandi hateguwe bitagamije kubageza mu bugenzacyaha, ahubwo ko ubujyanama aribwo buza imbere.

CP John Bosco Kabera avuga ko kumva ko covid-19 igihari ari ingenzi, ibi bigomba kubahirizwa ababirenzeho bagafatwa, kugira ngo ubwandu bw’iki cyorezo bucike mu Rwanda.

Umwe mu bafashwe bakarazwa muri Stade ya Nyamirambo witwa David Dushimimana, yavuze ko yafatiwe ahitwa kuri 40 i Nyamirambo yishe amabwiriza yo kwirinda covid-19. Avuga ko nyuma yaje kurekurwa agataha ariko akavuga ko yabikuyemo isomo ry’uko atakongera gukererwa gutaha.

Undi twise Rukundo Fis avuga ko yafashwe saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota icumi avuye ku kazi, nuko ajyanwa mu kigo cy’ishuri kiri Kicukiro ariko aza kurekurwa ahagana saa saba z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera avuga ko Abanyarwanda bagombye kubahiriza buri bwiriza bahawe na Minisiteri y’intebe kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ko abantu bagomba kuzirikana ko icyorezo Covid-19 kigihari, akemeza ko abafatwa batinze gutaha badashyikirizwa ubugenzacyaha, ahubwo Police ko ibagira inama yarangiza ikabarekura hakiri kare.

Avuga kandi ko icyo Police igamije atari uguhana cyangwa kujyana abantu mu nkiko, ahubwo ikigamijwe ari ukubumvisha akamaro ko gutaha kare kugira ngo birinde kandi barinde abandi kwandura Covid-19.

Ku rundi ruhande ariko, Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko hari abahanwa bitewe n’uburemere by’amakosa bakoze abandi ibinyabiziga byabo bigafatirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa